advertising

Advertising

Korali Abarinzi yasogongeje Abakirisitu ku muriri w’indirimbo igiye gushyira hanze – VIDEO

2 weeks ago

Korali Abarinzi yo muri ADEPR  Ururembo rw’Umujyi wa Kigali , ku Mudugudu wa Karembure yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere bise ngo ‘Izaturengera Imana’ muzigeze kuri esheshatu (6) yitegure gushyira hanze muri uyu mwaka. Ni indirimbo zigamije guhindura abatuye Isi bari mu rugendo rugana mu Ijuru.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu baririmbyi ba Korali Abarinzi, aganira na UMUNSI.COM , yahamije ko iyo Korali ifite gahunda yo kubwiriza ubutumwa bwiza Abakirisitu bose binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse ngo bakaba bafite intego y’uko Isi yose igomba gukizwa na zo kuko ubutumwa bwiza butagira umupaka cyangwa ngo bupfe.

Niyobuhungiro Enock yagize ati:”Dufite imishinga y’indirimbo twakoze nka Korali ‘Abarinzi’ hakaba harimo indirimbo esheshatu (6) ndetse iyo twashyize hanze , akaba ariyo imaze kujya hanze muri zo  gusa tukaba twizeye ko hamwe no gufashwa n’Imana buri Kwezi tuzajya dusohora indirimbo”.

Yakomeje avuga ko muri urwo rugendo rwo guhindura Abatuye Isi abagaragu b’Imana bayubaha , Korali Abarinzi bateguye no kuzakora ikizwi nka ‘Live Recording’ mu mpera z’uyu mwaka wa 2026 mu Kwezi kwa Ukuboza , bikaba ari ugushimangira umwaka  wabo nk’umwaka w’ibikorwa.

Niyobuhungiro Enock ati:”Korali Abarinzi twiyemeje gukora cyane kandi dushyira imbere umwuka wera nk’Umuyobozi wacu muri uru rugendo. Mu Kwezi kwa Ukuboza 2026 tuzafata amashusho y’imbona nkubone (Live Recording) akaba ari amashusho y’indirimbo turi gutegura azaza yiyongera ku ndirimbo tuzaba twashyize hanze mbere y’aho. Imana izadukoresha, rero  icyo twasaba Abakirisitu bose n’abakunda Imana bose ni ugukomeza kutuba hafi bakadushyigikira muri byose”.

‘Izaturengera Imana’ ni indirimbo yakiriwe neza n’abaramyi muri rusange ndetse n’abakunzi bayo dore ko imaze kurebwa inshuro zirenga 2,600 mu gihe gito cyane.

Mu gitero cya mbere cyayo no mu nyikirizo yayo ‘Abarinzi’ bagira bati:”Mfite amakuru ku bakiranutse batinze mu butayu (bose) X2, mfite inkuru nziza ku bakiranutse batinze mu butayu. N’ubwo uhura n’ubukana bw’ibibazo, ariko tugufitiye inkuru nziza , umva ijambo ry’Imana. Inzira y’ubutayu irahanda ariko humura ntuzayigwamo”.

Korali Abarinzi yiyemeje gukora kubwiriza ubutumwa bwiza abatuye Isi, binyuze mu ndirimbo zitandukanye bazagenda bashyira hanze

Author

Ads

ad

Previous Story

Mvuye kwisabira Dawa kwa Mama Liziki! Rocky yahuye n’uwo yita umurozikazi wa mbere ku isi

Next Story

Donald Trump yarakaye cyane nyuma y’ibyamuvuzweho muri Grammy Award

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop