advertising

Advertising

Ubushakashatsi: Icyo kwiga ku ikoranabuhanga ryigana uko umwana akurira munda ya nyina !

December 28, 2025
1 min read

Ikoranabuhanga rishya rizwi nka “artificial womb” riri gutanga icyizere gishya mu rwego rw’ubuvuzi, cyane cyane mu gufasha abana bavuka mbere y’igihe. Ubu buryo bugamije kwigana uko inda y’umubyeyi ikora, bukemerera umwana gukomeza gukura neza hanze y’umubiri w’umubyeyi igihe yavutse hakiri kare cyane.

Mu buvuzi busanzwe, abana bavuka imburagihe, by’umwihariko abavuka batarageza ku byumweru 26 cyangwa 28, baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima. Imyanya y’ubuhumekero, ubwonko n’izindi ngingo ziba zituzuye, bigatuma n’ubufasha butangirwa mu byumba byita ku bana bato cyane (NICU) budahora bubasha kubarinda ingaruka z’igihe kirekire. Aha ni ho ikoranabuhanga rya artificial womb rishaka gutanga igisubizo kirambye.

Ubu buryo bukoresha igikoresho cyihariye kirimo amazi yateguwe mu buryo bwihariye asa n’ayo umwana aba arimo mu nda y’umubyeyi. Umwana ashyirwamo akiri muto cyane, agahabwa umwuka n’intungamubiri binyuze mu miyoboro imeze nk’iyo yari asanzwe ahabwa ari mu nda. Ibi bituma adahura n’umwuka wo hanze cyangwa n’igitutu cy’imashini zisanzwe zifasha abana guhumeka, bikagabanya ibyago byo kwangirika kw’imyanya y’ubuhumekero.

Abashakashatsi bagaragaje ko mu bizamini byabanje gukorerwa ku nyamaswa, ubu buryo bwafashije umwana gukomeza gukura neza nk’aho akiri mu nda. Ibi byatumye havuka icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere, artificial womb ishobora gukoreshwa ku bantu, cyane cyane ku bana bavuka kare cyane ku buryo batashobora kubaho bifashishije uburyo busanzwe bwo kwa muganga.

N’ubwo iri koranabuhanga riri gutanga icyizere, hari n’impaka rikomeje guteza. Abahanga mu by’imyemerere n’amategeko bagaragaza ko hakenewe kwitonda, hagashyirwaho amabwiriza asobanutse ajyanye n’uko rikoreshwa, igihe rikwiye gukoreshwa n’uburyo ryubahiriza uburenganzira bw’umwana n’ubw’umubyeyi. Hari kandi impungenge z’uko iri koranabuhanga rishobora kuzagera kuri bose, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu, artificial womb iracyari mu byiciro by’ubushakashatsi no kugerageza, ariko abahanga mu by’ubuvuzi bemeza ko mu myaka iri imbere ishobora guhindura bikomeye uburyo abana bavuka imburagihe bitabwaho. Niramuka ikoreshweje neza, ishobora kugabanya umubare w’impfu z’abana bato cyane, ikanaha imiryango myinshi icyizere n’amahirwe mashya yo kubona abana babo bakura neza.

Umwanditsi: Lyvine Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umuhuro wa Donald Trump , Netanyahu na Perezida wa Ukraine ukomeje gutera urujijo

Next Story

Ubushakashatsi: Ngaya amafunguro udakwiriye kurya ushonje

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop