advertising

Advertising

Emmanuella yasabye ababyeyi kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana babo

December 27, 2025
1 min read

Umukinnyikazi wa Filime muri Nigeria wamenyekanye nka Emmanuella yagaragaje ko kwamamara ari kimwe ariko ko na none ubuzima bwo mu mutwe bw’umwana ari icyo cy’ingenzi ababyeyi bakwiriye kwitaho.

Emmanuella wamamaye cyane muri filime z’urwenya (Comedy), asanga abana benshi bahirimbanira kwamamara no kumenyekana biruseho ariko ababyeyi ntibite ku buzima bwabo bwo mu mutwe bigatuma babatererana aho kugenzura ubwo buzima bwabo by’umwihariko ubwo mu mutwe.

Kuri we ngo kuba umwana w’umukobwa yakwamamarira mu maso ya rubanda , buri wese amureba bituma agira ikigare gituruka kubo bangana kwifata nabi bigahera aho ubuzima bwe bugapfa burundu.

Mu magambo ye Emmanuella yagize ati:”Inama nshaka guha ababyeyi ni izi, babyeyi , murebe abana banyu mu biteho cyane. Mu babwire ko ubwamamare bushira igihe gito (Fame are Temporary) , ariko ubuzima bwo mu mutwe buhoraho iteka ryose”.

Emmanuella asanga nta giciro umubyeyi yabona yakwishyura ubuzima bw’umwana we wangiritse nyuma yo kumureberera apfira ku mbuga nkoranyambaga.

Emmanuella kuri ubu ni umwana w’imyaka 15 y’amavuko dore ko yavutse muri 2010 agahita yamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu ruganda rwa Cinema muri Nigeria binyuze muri Filime zitandukanye zirimo ‘Survive or Die’.

Nyuma yo gushimwa n’umukinnyi wa Filime Angel wo muri Nigeria, byamusabye gufata umwanya munini wo kwemeza ababyeyi be ko bareka agakina cinema ndetse biza no kumuhira dore ko yamaze igihe kinini ari gukorana na we amufasha kumenyekanisha impano ye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

U Buhindi ! Ku myaka 70 umugore yibarutse imfura ye

Next Story

Nyagatare: abafite ubumuga barishima ko bahinduriwe ubuzima binyuze mukwigishwa imyuga

Latest from Cinema

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop