Zimwe mu mbuga zitandukanye zirimo n’imbuga nkoranyambaga nka X ndetse na ChatGPT ntabwo zirimo gukora kuko ugerageje kuzisura arimo guhabwa ubutumwa bumukumbira kwinjira muri zo.
Umuntu urimo kugerageza gukoresha imbuga zirimo na ChatGPT ahabwa ubutumwa bugira buti:” Please unblock challenges.cloudflare.com to proceed”. Ni ubutumwa burimo kumubwira ko adashobora kurenga aho ari atabanje gukemura ikibazo kijyanye n’umutekano kiri muri Cloudfare , nyamara yanagerageza kujyamo ntibikunde.
Cloudfare nk’urubuga rutanga ibizwi nka ‘DDoS protection’ rwatangaje ko rurimo gukora iyo bwabaga ngo rukemure icyo kibazo ku buryo abantu basura imbuga zagizweho n’izo ngaruka barongera kuzikoresha nta nkomyi na cyane byabaye kuva mu masaha ya kare yo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025.
Mu butumwa Cloudfare yashyize hanze mu masaha ya Saa Mbili za Mu gitondo, humvikanamo ko bari gukora kuri icyo kibazo. Ati:”Turimo gukora uko dushoboye ngo dukemure icyo kibazo mu maguru mashya kuko hari abantu banyura kuri Claudfare’ bari gukura n’izo mbogamizi”.
Bakomeje bagira bati:”Ntabwo twari twamenya icyaba cyateye icyo kibazo kugeza ubu gusa amaboko yose, ari kuri Mudasobwa kugira ngo tumenye ikirimo gutuma abakiriya bacu babangamirwa”. Izindi mbuga zitandukanye zirimo ; NJ Transit, League of Legends, Grindr, Uber, Canva, Spotify na Archive of Our Own zahuye n’icyo kibazo aho abazikoresha batarimo kubasha kuzinjiramo ndetse n’izindi nka Axios, The Information na Politico zikaba zavuyeho burundu.

