Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad na Tobago Ikirwa kiri muri kilometero 11 uvuye muri Venezuela imaze iminsi irebana ay’ingwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Kugeza ubu ubwato bufite ubushobozi bwo kurasa indege andi mato ikoresheje ibisasu bya missiles bwageze muri Trinidad and Tobago ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.
Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yategetse ko muri Amerika y’Amajyepfo hoherezwa ubwato bwikorera indege z’intambara buzwi nka USS Gerald R. Ford. Amerika ikomeje kugaragaza iyi myitwarire mu gihe imaze iminsi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Madulo uyobora Venezuela.
Perezida Donald Trump ashinja Venezuela na Madulo kuba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge babyinjiza muri Amerika. Byatumye ku wa 2 Nzeri 2025 atangiza ibikorwa bya gisirikare byo kurasa amato yavugaga ko akura ibiyobyabwenge bya narcotics muri Venezuela. Kuva icyo gihe Amerika yarashe amato 10 mu gihe hapfuye abagera kuri 43.
Uretse ibitero byo mu nyanja Trump yavuze ko ashobora no gutangiza ibitero byo ku butaka kuri aba bacuruzi b’ibiyobyabwenge. Uyu muyobozi wa Amerika aherutse kongera gushinja Perezida Madulo kuba umuyobozi w’umutwe wa Tren de Aragua ugaragara muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Madulo avuga ko ibi bikorwa bya Amerika bigamije gushoza intambara ku gihugu cye ariko akomeje kugaragaza ko adashaka ubushyamirane n’icyo gihugu.
