Ubuhinde: Umunyarwenya Asri wakinnye filime zirenga 350 yapfuye

October 21, 2025
by

Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya w’inararibonye mu Buhinde wari uzwi ku izina rya Asri yapfuye ku myaka 84 y’amavuko.

Govardhan Asran [Asri], yari umunyarwenya ukomeye mu Gihugu cy’u Buhinde by’umwihariko muri Cinema y’aho kubera ibigwi bye byo gusetsa ndetse n’uruhare yagize mu kuzamura urwego rwa Filime no kuyimenyekanisha mu mahanga.

Amakuru atangwa n’umujyanama we n’inshuti ye magara avuga ko Asrani yapfuye saa cyenda z’amanywa azize indwara yo mu gituza. Imihango yo kumushyingura yabereye ahitwa Santacruz Crematorium mu Mujyi wa Mumbai ku wa Mberet ariki 20 Ukwakira 2025.

Amakuru y’urupfu rwe, yanyujijwe kuri Konti ye ya Instagram icungwa n’abamureberera inyungu. Muri ubwo butumwa banditse ati:”Inkuru y’urupfu rw’umwami w’urwenya, umukinnyi ukomeye Asrani ji, wigaruriye imitima y’abantu miliyoni nyinshi, yadushenguye twese”.

Bakomeje bandika ati:”Yahaye Cinema y’u Buhinde isura nshya binyuze mu mikinire ye idasanzwe, ubusabane bwe n’urwenya rwe. Uburyo yinjizaga ubuzima ubusanzwe muri buri mukino bizahora byibukwa. Urupfu rwe si igihombo gusa ku ruganda rwa Cinema, ahubwo ni igihombo ku bantu bose bagiye bamwenyura kubera imikinire ye. Imana imuhe iruhuko ridashira. Om Shanti”.

Asrani yari amaze amasaha make yifurije abafana be umunsi mukuru wa Diwali mbere y’uko yitaba Imana. Yari azwi nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bafite impano yo gutera urwenya mu mateka ya Cinema y’u Buhinde.

Mu myaka irenga 50 yamaze ku ruhimbi, yakinnyemo filime zisaga 350 mu ndimi zitandukanye zirimo Igihindi, Igigujarati n’Igirajasthani.

Asri yatorejwe gukina Cinema mu kigo cy’itangazamakuru cya  ‘Film and Television Institute of India (FTII)’ giherereye mu Mujyi wa Pune mu Buhinde. Mu myaka ya 1960, yatangiye akina imyanya ikomeye n’iyunganira abandi bakinnyi, ariko impano ye yo gusetsa abantu yaje kumuha izina rikomeye mu myaka ya 1970 na 1980.

Umunyarwenya Asrani  Ji yari azwi cyane kubera uburyo yavugaga amagambo mu gihe nyacyo, isura ye yagaragazaga amarangamutima n’ubushobozi bwo gukina bikamugira umwe mu bakunzwe n’abakora Cinema ndetse n’abareba filime muri rusange.

Asri yamenyekanye cyane muri Filime yitwa Sholay aho yari umurinzi wa Gereza, akaba yarayikinnyemo yigana Hilter wabayeho mu mateka y’Isi, ndetse iyo Filime ikaba yaragizwe nka kimwe mu bice by’amateka y’u Buhindi.

Yagaragaye kandi mu zindi filime zizwi nka ‘Chupke Chupke’, ‘Aaj Ki Taaza Khabar’, na ‘Chala Murari Hero Banne’, zose zigaragaza ubuhanga bwe mu gukina urwenya n’udukino dufite uburemere.

Yabaye umukinnyi wa Filime mu Buhinde utarahwemye kwiga no guteza imbere Cinema.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Thailand: Umugore w’imyaka 35 yashwanye n’umukunzi we yikata ijosi

Next Story

Ali Kiba yasabye abasheshe akanguhe kwigira kuri Raila Odinga

Latest from Cinema

Go toTop