N’ubwo wowe ubizwa icyuya no gushaka uwo mukundana , burya hari n’abantu babifata nk’ibisanzwe kugeza bamaze kugira imyaka myinshi bakabona kwibuka ko byari ingenzi. Muri iyi nkuru uramenyeramo impamvu.
Gushakisha uwo mukundana rero ni ibintu bigoye cyane mu buzima by’umwihariko iyo urimo gushakisha umuntu ufite ibi bimenyetso cyangwa se wa muntu wumva ntacyo bitwaye kwigumira wenyine. Umwirukaho ariko bikaba ibyubusa akakureka kugeza urambiwe cyangwa utarambirwa ukazamubona imyaka imaze kumujyana.
Aba bantu bagorwa cyane no gufata umwanzuro wo guhitamo uwo bamarana igihe ndetse rimwe na rimwe uzumva avuga ngo “Ubundi gukundana bimaze iki ? Uwakwibera wenyine yaba iki ?”.
Ibi ntabwo bisobanuye ko adafite urukundo muri we cyangwa ko adashaka gukundana cyangwa ko atazabikora, ahubwo ntabwo ni uko amaraso ye amutegeka ariko amaherezo arabikora ari nay o mpamvu uramutse uzi kwihangana wamutegereza mpaka.
1.Ntacyo yitaho: Umukobwa cyangwa umuhungu udafite icyo yitaho na kimwe , nta n’ubwo yumva ko gushaka uwo bakundana ari ibintu bidasanzwe. Ibyo bituma rero agumaho hagira umwegera akamwangira rugikubita kuko aba abona nta kintu bavugana uwo mwanya.
2.Aba yumva yaba miseke igoroye: Buriya umuntu uba ushska guhora ari miseke igoroye muri rubanda, adashaka ko hagira abamufata nabi cyangwa abo ahemukira, ntabwo aba yifuza kugira uwo akundana na we ndetse biranamugora kumva ko azabaho ahangana no gukunda umuntu mu kwirinda kumubabaza , agahitamo kubaho gutyo.
Umwe mu baganiriye na umunsi.com/ kuri iyi ngingo yagize ati:”Hari umukobwa nashatse gukundana na we, yari umukobwa mwiza ariko mwiza rwose urebeye inyuma. Namaze umwaka mwirukaho, mu bwira ko mukunda. Ntabwo yigeze ampakanira kandi nta n’ubwo yigeze anyemerera ahubwo igihe cyarageze ndamutumira ahantu ngo tuganire”.
Yakomeje agira ati:”Twaricaye , bazana icyo kurya turarya , turanywa nanjye ndimo kwishima ko ndi kumwe n’uwo nkunda uwo mwanya ndetse mfite n’icyizere ko tugiye gukunda. Narongeye nsubiramo inshuro rya jambo namubwiye inshuro nyinshi, ndavuga nti ‘ Ndagukunda kandi mbabarira gukundana’. Uwo mwana yarambwiye ati Ci, nanjye ndagukunda kandi cyane ariko kugira ngo ntazigera nkubabaza reka ibyo gukundana tubireke”.
Uwo musore akomeza avuga ko urukundo rwabo rwabaye nk’urukonje, acika intege, icyakora ngo nyamukobwa akajya yifuza kumenya uko ameze agumya kumufata nk’inshuti ariko undi akanga.
3.Arigenga: Ubusanzwe , umuntu wigenga we ubwe yumva yihagije ntabwo aba yumva yakundana n’undi muntu kuko atekereza ko uwo muntu azagira ngo ni we utumye abaho biturutse mu byo abakundana bahana.
Niba wisanze muri izi ngero, shaka uburyo uzivamo gahoro gahoro kuko kubana n’uwo mukundana ari umugisha kandi kubaho gutyo bikaba bibabaza abagukunda bashaka ko muba inshuti zo kubana no kurushinga.