Mary Nambwayo akomeje kuvugisha abatari bake kubera amagambo yatangaje agaragaza ko yubaha Pasiteri mu rusengero kurenza umugabo we bashakanye.
Nyuma yo gutangaza ayo magambo ntabwo benshi bumvise impamvu yabyo, dore ko bidasanzwe ko umugore runaka atinyuka ngo ashimangire ko aho kubaha umugabo we ahubwo yubaha Pasiteri akamurutisha uwo bashakanye.
Nambwayo usanzwe ari umunyamakuru muri Kenya ndetse akaba umwe mu bakunze kugaragarwaho n’amagambo adasanzwe akavugisha abamukurikira kuri ubu yongeye gutungurana ateza urujijo mu batari bake basanzwe bamuzi.
Ibyo byatumye bamwe batangira kwibaza niba koko bikwiriye ko umukozi w’Imana (Pasiteri), afata umwanya wa mbere mu rugo rw’abashakanye , bagaragaza ko bishobora gutuma rusenyuka burundu.
Ari mu kiganiro kuri YouTube , Nambwayo Mary , yahamirije umunyamakuru mugenzi we ko , umugabo babana mu rugo atarusha agaciro Pasiteri umubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
Yavuze ko yarengera Pasiteri we uko byagenda kose, mu gihe cyose umugabo we yaba ashaka kumuburanya.
Yagize ati:”Nubaha Pasiteri kurenza umugabo wanjye.Ndetse Nkunda Pasiteri kurenza uko nkunda umugabo mbana na we mu rugo kandi bibaye ngombwa ko mpitamo umwe , nahitamo Pasiteri”.
N’ubwo yavuze ayo magambo asa n’ashotorana, Nambwayo ntabwo yigeze agaragaza amazina y’uwo mu pasiteri , gusa benshi bakemeza ko nta nkuru ivugira ubusa k’umusozi kandi ko buri wese avuga ibimurimo.
Abatavuga rumwe na we ku byerekeye urushaho n’urukundo, bahamya ko yagize icyo kutubaha umugabo we ndetse n’urugo rwe muri rusange ahubwo akarugereranya n’ibitagereranywa.
