Agahinda k’umugore washatse afite imyaka 18 yagira 33 umugabo akamutana abana 4

October 20, 2025
by

Abagore benshi babana b’ibikomere batewe n’abagabo babo barabihisha ariko uyu we tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yagaragaje ko ashavuzwa n’uko yashatse afite imyaka 18 ariko ku myaka 33 agasigwa n’uwamubeshye urukundo rw’ukuri.

Umugore ukuri muto yagaragaje uburyo yatewe igikomere n’umugabo bashakanye afite imyaka 18 akaba yari aziko abonye urukundo rw’ubuzima bwe bwose ariko hadaciye imyaka myinshi bagahita batandukana mu buryo bwa burundu.

Yavuze ko bibabaza kuba wari uziko ugiye kubana n’umuntu ubuzima bwawe bwose, warasize byose ariko hashira imyaka 12 mu mazo no kubyarana mugatandukana nk’uko byamubayeho bikamutera igikomere n’agahinda gakomeye nk’uko yabyitangarije.

Uwo mugore kandi yagaragaje ko ikibabaje , uwo mugabo yamuhaye amafarangana angana na Rwf 49,381 , ataragize ikintu na kimwe amumarira mu kwita kuri abo bana.

K’ubw’uwo mugore, ngo umugabo we yataye abana babyaranye kuko ngo mu mafaranga twagarutseho yamuhaye, atarimo n’igihembwe kimwe cy’ishuri ry’umwana ahubwo ko yakomeje kwirwanaho wenyine akarihira abana be bose ishuri, ubu akaba afite umwana mukuru ugiye gusoza Kaminuza.

Yagize ati:”Gutandukana n’umuntu wari uziko mu gihe kubana akaramata ni ibintu bigora kubyakira. Ntabwo biba byoroshye na gato. Umugabo yantanye abana 4 njyenyine, ndabarera , ntacye nzi kandi twanashakanye nkiri umwana muto w’imyaka 18 y’amavuko ntari namenya byinshi ku buzima”.

Bamwe bavuze ko batapfa kwemera iby’uyu mugore avuga ko mu gihe cyose batari bumva uruhande rw’umugabo , bagaragaza ko umugabo ashobora kuba arengana na cyane ko ngo iteka abagore bivuga neza bagaharabika abo batandukanye.

Uwitwa Emmanuel yagize ati:”Turashaka kumva uruhande rw’umugabo kuko buri nkuru yose igira impande ebyiri”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nigeria:Nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaruko umugore n’umugabo babyaye abana 3 b’impanga

Next Story

Ikipe ya Pyramids FC iri mu nzira igaruka i Kigali

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop