Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi Kainarugaba, yatanze gasopo ku bantu bose bari kuvuga ko Se, akaba na Perezida w’Igihugu cya Uganda arembyeye mu Bitaro.
Ni ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandikira muri Kenya ndetse na Uganda, aho byantse ko Muhoozi ahaye nyirantarengwa abantu bose bakomeje kuvuga ko Yoweli Kaguta Museveni arembye cyane.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya dukesha iyi nkuru cyanditse iyi nkuru kiyiha umutwe ugira uti:”Gen Muhoozi mu burakari bwinshi, yihanije Abanya-Kenya bakomeje kugaragaza ko Se arembye”.
Icyo kinyamakuru cyakomeje gitangaza ko ari ibintu yatangaje afite uburakari bwinshi ndetse kigaragaza ko mu magambo ya Gen Muhoozi Kainarugaba , humvikanyemo ko hari ibihano bizafatirwa Abanyakenga bakomeje kubikwirakwiza.
Muhoozi yavuze ko mu Gihugu cya Uganda, ntawatinyuka kwandika ayo makuru kuko ngo kwaba ari ukurenga ku mabwiriza.
Gen Muhoozi yagize ati:”Ndashaka kuburira abo bose bakomeje gukwirakwiza ko Papa , akaba Perezida wa Uganda arembye. Ibyo byose bigize icyaha”.
Kainarugaba yagize ati:”Ibi nibikomeza Perezida William Ruto agakomeza guceceka, bizafatwa nk’icyaha”.
Ni nyuma y’aho muri Kenya, bakomeje gutangaza ko Yoweli Kaguta Museveni arembye ndetse bamwe bakanagaragaza ko ashobora kuba yavuye mu mubiri.
