Uburusiya: Basabye guca imihango kwizihiza umunsi wa Halloween

October 15, 2025
by

Abanyamadini batandukanye bo mu Burusiya basabye Leta guca umunsi wa Halloween bawita umunsi ufitanye isano no kwambaza Satani no gukwirakwiza imyemerere itari iya gakondo y’icyo Gihugu.

Mikhail Ivanov, uyoboye ihuriro ry’Abanyamadini bo mu idini rya Orthodox mu Burusiya, yavuze ko Halloween ari umunsi w’abanyamahanga udakwiye kwizihizwa mu Burusiya, kandi ko imyizihirize yawo igira ingaruka ku mitekerereze y’abana n’urubyiruko.

Ivanov yasobanuye ko kwizihiza Halloween ari nko guteza imbere ibikorwa byo kwambaza Satani, bityo Leta ikwiye gushyiraho amategeko akumira umunsi nk’uwo mu gihugu. Yagize ati: “Hakeneye kujyaho amategeko akumira ikwirakwizwa ry’iminsi y’abanyamahanga mibi yiyoberanyije nko kwishimisha biri aho.”

Umunsi wa Halloween ukomoka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi birimo Ecosse, Pays de Galles na Ireland, aho mu gihe cy’isarura abantu bizera ko abazimu baza gusura imiryango yabo.

Mu rwego rwo kwirinda ibyago byaterwa n’abo bazimu, bambaraga imyenda ikangaranye ikoze mu mpu, bakacana igicaniro nijoro.Padiri mukuru wo muri Orthodox, Andrey Tkachev, yavuze ko uyu munsi wazanye n’umuco wo kwitabira ibikorwa by’ubupfumu mu Burusiya, ibintu avuga ko bidakwiye gukomeza. Yagize ati:

“Uyu munsi wazanye abapfumu benshi mu Burusiya ndetse uyu muco ukwiye gucika burundu.”

Imibare yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko mu Burusiya hakoreshejwe arenga miliyoni 24 z’amadolari mu bikorwa bifitanye isano n’ubupfumu, birimo kuraguza, kwikurishaho imyuka mibi n’ibindi bijyanye no kwizihiza uyu munsi.

Abanyamadini bakomeje gusaba Leta gushyiraho amabwiriza akumira imyizerere n’iminsi y’imihango bakomoka mu bihugu by’amahanga idahuye n’indangagaciro z’umuco gakondo w’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Musanze: Mu gihe cy’amezi abiri habaye impanuka 118

Next Story

Menya impamvu bamwe mu bagore batera umugongo abagabo mu buriri n’icyo bakwiriye gukora

Latest from Cinema

Go toTop