Saturday, July 6Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Uyu niwo munsi wanyuma wanjye ku isi ! Umugabo yiyemeje kwiyahura nyuma yo ku betting Million 2 n’igice bakazirya

Ubusanzwe betting ifatwa nk’ikiyobyabwenge kuko ngo uwagiyemo avamo ashiriwe, ariho usanga umuntu ashobora amafaranga ye ndetse bikagera aho agurisha ibye byose kugira ngo abone amafaranga menshi yo ku betting muri bet.

 

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo wavuze ko agiye kwiyahura nyuma yo gutega amafaranga menshi cyane angana na million 2 n’igice muri bet maze yose bararya, ayo ni amakuru ducyesha ikinyamakuru ghapage.

 

Uyu mugabo wabonwe mu myirondoro ye ku rukuta rwe rwa Facebook, yitwa Onoh Chukwuma aherutse kuvuga ko agiye kwiyahura nyuma yo gutega amafaranga menshi cyane kuburyo ubwo bayaryaga yahise yiyemeza kwiyahura.

 

Ayo mafaranga ni million w n’igice z’amafaranga ya Nigeria.Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko uyu munsi Aribwo munsi we wanyuma hano ku isi, ndetse ko agiye kwiyahura akoresheje uburozi.Amakuru aravuga ko uyu mugabo million 2 n’igice yari yateze, yari yayagujije bikarangira bayariye.

Source: ghpage