Advertising

Ubushakashatsi bwagaragaje ibyiza n’ibibi byo kwikinisha

31/07/2024 09:42

Abahanga mu by’ubuzima basobanura kwikinisha nk’igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine. Bavuga ko bitangira mu gihe umwana akiri muto, hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we nta yindi ntego aba afite.

Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina.

Umugabo wikinisha nk’uko urubuga healthline.com rubitangaza, yifashisha ikiganza kimubangukiye agapfumbatiza igitsina cye, hanyuma akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye.

Ku bagore akoresha urutoki cyangwa intoki akajya akuba kuri rugongo rimwe na rimwe akinjiza no mu gitsina akorakora no ku mabere, kugeza yumvise ageze ku ndunduro y’ibyishimo bye.

Hari n’abifashisha ibintu bikoze nk’igitsina cy’umugabo byaba ibigurwa cyangwa ibindi biteye nka cyo nka karoti, igitoki, umwumbati n’ibindi bibasha kwinjira mu gitsina.

Kwikinisha biterwa n’iki?

Bivugwa ko impamvu nyamukuru itera kwikinisha ni ubwigunge no kuba wenyine, bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa cyangwa ingendo za kure kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.

Izindi mpamvu harimo guguhemukirwa n’uwo wakundaga ugasigara wumva wakikemurira ikibazo uri wenyine, kureba filme z’urukozasoni (Pornography) ndetse n’amafoto y’abantu bambaye ubusa ndetse no kugira isoni no gutinya.

Gutinya indwara zandurira mu mibonano kimwe no gutera cyangwa guterwa inda ndetse no gukora imibonano ku bagore ntibarangize na byo biri mu mpamvu zitera kwikinisha.

Ibyiza byo kwikinisha

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko kwifasha bifasha mu kugabanya stress n’umutwe udakira.

Mu zindi mpamvu harimo kuba birinda gutera no guterwa inda no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bivugwa kandi ko kwikinisha bifasha mu kongera ibitotsi iyo wabibuze, bikarwanya kuba wazarwara kanseri ya prostate ku bagabo, bikaba kandi umuti urwanya umubyibuho utibagiwe no kongera akanyamuneza cyane cyane ku bagore bakora imibonano ntibarangize.

Umuntu yemerewe kwikinisha inshuro zingana iki

Kwikinisha mu busanzwe nta nshuro runaka bikorwamo, gusa bizwi ko iyo ubikora bimaze kumugira imbata bikaba byahinduye byinshi mu buzima bwe, biba byabaye bibi.

Cyakora cyo inzobere zivuga ko inshuro zitarenze ebyiri mu cyumweru iyo ufite imyaka itarenze 30 nta kibazo, imwe mu cyumweru hagati y’imyaka 30 na 40, inshuro ebyiri mu kwezi hagati ya 40 na 50 mu gihe uri hejuru y’imyaka 50 abyemerewe byibura inshuro imwe mu kwezi.

Ku basanzwe bakora imibonano, izi nshuro biba byiza iyo zigabanyutse.

Ibibi byo kwikinisha

N’ubwo ku ruhande rumwe bivugwa ko kwikinisha ari byiza, iyo bikozwe mu buryo butari bwo bigira ingaruka nyinshi ku buzima.

Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n ukuboko ukoresha wikinisha, kandi ukumva ko wihagije haba mu buzima busanzwe no mu buzima bw’imyororokere.

Izindi ngaruka harimo kujya urangiza utinze cyane, cyangwa se ukajya uhita urangiza, cyangwa ukumva uzinutswe abo mudahuje igitsina.

Ku bahungu byabase hari ubwo ujya no kwihagarika hakazamo amasohoro, ku bakobwa bo bikaba byangiza rugongo kandi bigatuma udashobora kurangiza keretse ukoresheje intoki niyo waba ufite umugabo.

Bituma kandi uhorana umunabi, no kwiheba, bishobora gutuma umutima utera nabi, kwangiza udutsi two mu bwonko bityo bigatuma uba igihubutsi, utabasha gufata imyanzuro ihamye, bigabanya umubare w’intanga ku bahungu bikaba byabaviramo kutabasha gutera inda kandi bitera gususumira no kudakomera mu ngingo.

Ibirenze ibi ni uko iyo udafatiranye hakiri kare, bishobora no gutera urupfu rutewe n’imikorere mibi y’umutima.

Uko wacika ku muco wo kwikinisha

Mbere na mbere burya ngo ni ngombwa kumvw ko ufite impamvu igutera kureka kwikinisha, bityo ukirinda kubikora wigana abandi, cyangwa indi mpamvu itari iyawe bwite.

Ni ngombwa kwirinda kuba uri wenyine igihe kinini ahantu ha wenyine no kureba film za z’urukozasoni cyangwa amafoto y’abantu bambaye ubusa cyangwa bari gukora imibonano.

Ni byiza kandi gushaka ikintu uhugiraho kandi kigutwara umwanya nko kwandika umuvugo, kwiga indirimbo nshya, gushushanya, … no gushaka inshuti nyinshi z’abo mudahuje igitsina mukajya mutemberana, mugasurana,…

Burya kandi ngo ni byiza kwirinda kurara wenyine kuko iyo utekereje kwikinisha uri kumwe n’umuntu utinya kubikora, kandi ngo ni ngombwa kuzirikana ko ari urugamba gusa ntiwumveko wagushije ishyano cyangwa uri igicibwa.

Niba wikinisha mbere yo kuryama banza ushake icyo wakora kikunaniza nka pompage, kureba film, bitume uryama uguye agacuho uhite usinzira, kandi gisha inama umuntu wizeye, umubwire byose utamuhishe.

Ni byiza kandi guteretana n’abantu benshi mu gihe gito kuko bituma ubona ubwiza bwo gukundana n’uwo mudahuje igitsina ndetse no kurya imbuto kuko byongera ingufu mu mubiri.

Previous Story

Dore urutonde rw’ibihugu 10 biza ku isonga mu kwanduza ikirere

Next Story

Arsenal yatangaje rutahizamu udasanzwe igiye kugura arenga Miliyari 88 RWF

Latest from Ubuzima

Go toTop