Advertising

Rusizi: Ambulance yari itwaye umugore utwite yakoze impanuka inda ivamo

10/27/24 17:1 PM

Mu Kagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, haravugwa amakuru y’Imbangukiragutabara (ambulance) yakoze impanuka irenga umuhanda, umwe mubo yari itwaye agira ibyago inda yari atwite ivamo.

Mu makuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yatangarijwe n’umwe mu bayobozi b’Akagari ka Cyingwa, ushinzwe imibereho myiza, ubukungu n’iterambere (SEDO) Rudahunga Walter, yavuze ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro rishyira itariki 27 Ukwakira 2024. Yagize ati: “Bampamagaye mu ma saa munani z’ijoro, bambwira ko ambulance ikoze impanuka, niyambaza abaturage, abantu bari bakomeretse tubegereza umuhanda, indi ambulance yari igiye ku Bitaro bya Mibilizi irabajyana.”

Uwo muyobozi yavuze ko abakomerekeye muri iyo mpanuka barimo umushoferi, umuganga, umugore n’umwana yari ahetse, ndetse n’uwo mugore wari utwite inda ikavamo, ubu bari kwitabwaho n’ibitaro bya Mibilizi. Ati: “Abo bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Mibilizi, icyo namenye n’uko umugore umwe muri abo bari muri iyo modoka wari utwite inda yavuyemo, andi makuru ni ibitaro bya Mibilizi byayamenya, kuko ubwo twabatabaraga niho bajyanywe.”

Amakuru agera kuri Kigali Today nuko uwo mubyeyi wagizweho ingaruka n’iyo mpanuka inda yari atwite ivamo, ngo yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), kugira ngo yitabweho mu buryo bwihariye.

Previous Story

Harvey Weinstein arwariye kanseri muri gereza

Next Story

Burna Boy yatangaje urwego umuziki umaze kumugezaho

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop