Advertising

Quincy Jones wanditse amateka mu muziki no muri Sinema yapfuye

11/04/24 13:1 PM

Quincy Jones wanditse amateka mu muziki no muri Sinema, wazamuye abarimo Michael Jackson na Will Smith ndetse waciye agahigo ko gutwara ibihembo bya ‘Grammy Awards’ bigera kuri 28, yitabye Imana afite imyaka 91 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwa Quincy Delight Jones rwatangajwe n’ushinzwe ibikorwa bye by’umuziki, Arnold Robinson wasohoye itangazo rivuga ko uyu mugabo wanditse amateka mu muziki yapfuye kuri iki Cyumweru apfiriye mu rugo rwe i Los Angeles akikijwe n’umuryango we.

Ntabwo yigeze atangaza icyo Quincy Jones yazize, gusa yemeje ko yarageze mu gihe yacitse intege
cyane atakibasha no kuva mu rugo iwe.

Yapfuye amaze kuzuza imyaka 91 y’amavuko. Uyu mugabo yari umwe mu bubashywe mu myidagaduro yo muri Amerika nubwo yari takiyibamo cyane gusa bitewe n’ibyo yakoze byatumaga akundwa.

Quincy Jones yari umwanditsi w’indirimbo, uzitunganya mu majwi ndetse akanashora imari muri Sinema aho yubatse inzu izitunganya. Niwe wabonye bwa mbere impano ya Will Smith ahita atangira kumukinisha muri filime yashoyemo ifaranga yitwa ‘The Fresh Prince of Bel Air’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Umuntu akwiye gusinzira igihe kingana gute?

Next Story

Justin Bieber arashinjwa kutishyura imisoro y’inzu ye mu gihe cy’umwaka.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop