Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Tanzania witwa Adam yavuze ko yaryamanye n’imirambo kugirango abeho, ndetse akora impanuka umugore we amubonye yifuza ko yapfa.
Nkuko uyu mugabo yavuze, ngo yahuye n’umugore we maze biyemeza kuzakomeza kubana nk’umugore n’umugabo. babyarana umwana umwe ariko ubuzima bumubera bubi maze inshuti ye imugira inama yo kujya mu gihugu cya Mozambique kugira ngo bajye gushaka amafaranga yahindura ubuzima bwabo.
Iyo nkuru yayakiye neza kuko byamusabye ukwezi kumwe gusa kuba yageze mu gihugu cya Mozambique aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro. Nyuma y’icyumweru akora yaje guhura n’impanuka biramugwira maze biba ngombwa ko ajya ku ivuriro.
Ubwo yagezwaga ku ivuriro uyu mugabo amaguru ye yari yangiritse cyane ku buryo bukomeye. Kubera ko Atari umuturage wo muri icyo gihugu byabaye ngombwa ko amara iminsi myinshi ataravurwa. Icyakora ngo umugabo watwaraga imirambo mu modoka yamwemereye ubufasha maze amutwara mu mirambo amugeza ku mupaka wa Mozambique na Tanzania.
Yahise ajyanwa ku bitaro byo mu gihugu cya Tanzania maze ubwo yahageraga umugore we amubonye yifuza ko yapfa kuko yumvaga n’ubundi atariburokoke. Icyakora yaje gukira ariko biba ngombwa ko amaguru ye bayaca.
Nyuma yukwezi Ari mu bitaro yaje kuhava arataha ubu umugore we niwe uri kwita ku muryango ndetse aravuga ko bikomeje kubakomerera.
Source: afrimax English