Umugabo wo mu Karere ka Muhanga wakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro anyuze mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye yatawe muri yombi.
Uyu mugabo w’imyaka 36 yari atuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kabacuzi , Akagari ka Kabuye , Umudugudu wa Peru.Yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Dasso. Yacaga aho yubatse inzu yamara kuyikinga , agacukuramo umwobo uhinguka mu mirima y’abaturage badikiranyije akajya gucukuramo amabuye yo mu bwoko bwa Belure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi , Nsanzimana Vedaste yemeje aya makuru avuga ko uwafashwe yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiyumba , kugira ngo abazwe ku byo akekwaho. Ati:”Yubatse inzu nto acukuramo umwobo akinjiriramo imbere agacukuramo hasi agera no mu mirima y’abaturage kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona”.
Yakomeje agira ati:”Twagiyeyo uwo mwobo turawusiba kugira ngo hatagira n’abawugwamo ariko rero tugira n’abaturage inama y’uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n’amategeko ariko kandi biriya byo bishobora no guhitana ubuzima”.
Mu Kwezi kwa Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko , Umushinga w’Itegeko riteganya ibihano biremereye ku gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro utabifite uburenganzira.
Wavugaga ko umuntu ukora ubucukuzi atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igihano kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 25 RWF, ariko ntarenge Miliyoni 50 RWF cyangwa muri ibyo bihano.
Isoko: Igihe