Indwara y’umutwe n’indwara ifatwa nk’isanzwe cyane ko ari indwara ihurirwaho ’abantu benshi by’umwihariko ari nko mu gihe cy’izuba, gusa hari nabawurwara bihoraho kandi ukabazahaza nyamara batazi ikibitera nuko bawirida.
Bimwe mu bintu bishobora gutuma umuna ahora arwaye umutwe n;uko yahangana nabyo.
1.Kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke
2.Indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga
3.Ibibyimba ku bwonko
4.Gukomereka bikagera ku bwonko
5.Gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe. Aha bivuze gukoresha iyi miti iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa irenze icyenda mu kwezi
Nubwo izi ari zo mpamvu nyamukuru zitera umutwe udakira, hari ibyongera ibyago byo kurwara uyu mutwe udakira. Muri byo twavuga:
.. Guhangayika
.. Kwiheba no kwigunga
.. Kudasinzira neza
.. Kugona
.. Umubyibuho ukabije
.. Gukoresha ikawa cyane cyangwa ibirimo ikawa
Hari uburyo ushobora gukoresha mu guhangana n’iyi ndwara cyane ko ishobora kukugiraho ingaruka ikomeye ku buryo wahasiga ubuzima.
1.Irinde ibiwugutera
ushobora kuvuga ngo ntiwabimenya ariko ubikurikiranye wabimenya. Uko urwaye umutwe andika igihe wagufatiye, icyo wari uri gukora, aho wari uri ndetse n’igihe wamaze ukurya. Ibi bizagufasha kumenya ikibigutera.
2.Irinde gukoresha imiti cyane.
Nkuko hejuru byavuzwe gukoresha imiti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka. Gufata imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru byirinde
3.Ruhuka usinzire bihagije
Umuntu mukuru akenera byibuze amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi yo gusinzira. Niba bigukundira gira isaha yo kuryama idahinduka bizagufasha.