Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli kabuhariwe, Megan Fox, yamaganiwe kure nyuma yo gutangaza ko yitegura kwibaruka n’umukunzi we Machine Gun Kelly.
Megan Fox ni we watangaje ko akuriwe yifashishije ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram. Yayikurikije indi igaragaza ibipimo by’uko atwite.
Anakora ‘tag’ ku mukunzi we kuri aya mafoto. Arangije yandikaho amagambo, ati “Nta cyatakaye, ikaze na none.”
Aya magambo ari mu ndirimbo ya Machine Gun Kelly yise “Last November” igaruka ku nda uyu mukunzi we yakuyemo, y’umwana biteguraga kwibaruka mu bihe byashize.
Icyakoze ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nk’uko TMZ yabitangaje. Bitewe n’ifoto yakoresheje benshi bamunenze bavuga ko iyo foto itajyanye no gutangaza amakuru meza yo kwagura umuryango.
Ni mu gihe abandi bamwamaganiye kure ko ibintu by’umukara yari yasize ku mubiri we atari ikimenyetso cyiza ku mwana atwite dore ko ubundi ibara ry’ umukara rikoreshwa mu gihe cyo gutangaza amakuru mabi cyangwa ikintu kitari cyiza.
PageSix yo yanditse iti: ”Birababaje kuba mu buryo bwinshi buhari umugore yatangaza ko atwite, Megan Fox, yahisemo uburyo bubi butari kuvugwaho rumwe ku mbuga’.
Megan Fox afite imyaka 37 akaba afite abahungu batatu barimo uwitwa Bodhi Ransom Green, Noah Shannon Green na Journey River Green. Bose yababyaranye na Brian Austin Green barushinze mu 2010 bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021.
Ni mu gihe umuraperi Machine Gun Kelly w’imyaka 34, we afite umwana umwe w’umukobwa witwa Casie Colson Baker, yabyaranye na Emma Cannon bahoze bakundana.