Advertising

Kubaho udakora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka ku buzima

17/07/2024 07:54

Hari abayikora buri munsi, abandi bakayikora nyuma y’ibyumweru cyangwa amezi runaka, gusa hari n’abantu babayeho mu buzima bwo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Aha ushobora kugira amatsiko y’impinduka ziba kuri aba bombi yaba mu mikorere y’imibiri yabo ndetse n’imitekerereze, ukaba wanakwibaza niba kubaho udakora imibonano mpuzabitsina hari icyo bwakwangiza ku mibereho yawe ya buri munsi.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina birimo kugabanya umuhangayiko, gusinzira neza no gukora neza k’umutima, ariko si bwinshi bukorwa mu kugaragaza niba hari ingaruka z’umwihariko zigera ku batayikora.

Gusa hari ubwakozwe na Kaminuza ya Harvard yo muri Amerika ariko bukorerwa ku b’igitsinagabo gusa, abagera kuri 32.000 bakurikiranwa mu gihe cy’imyaka umunani.

Mu byo bwagaragaje harimo ko abagabo barangiza nibura inshuro 21 mu kwezi, baba bafite ibyago bike byo kurwara kanseri y’ubugabo, ugereranyije n’abarangiza inshuro ziri hagati y’enye na zirindwi mu gihe nk’icyo.

Icyakora Inzobere mu bijyanye n’Imibonano Mpuzabitsina, Jelto Drenth, avuga ko hatarasobanuka iby’isano ryo gukora imibonano mpuzabitsina na kanseri y’ubugabo.

Yavuze ko ari ibisanzwe ko igihe gishobora kugera mu mibereho y’umuntu, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bukagabanuka cyangwa se akaba atanabufite.

Inzobere mu bijyanye n’Imibonano Mpuzabitsina akaba n’Umujyanama mu by’Imitekerereze muri Kaminuza ya Maastricht yo mu Buholandi, Marieke Dewitte, na we yavuze ko ibyo kuba hari isano ryo gukora imibonano mpuzabitsina no kugira ubuzima bwiza, bitarasobanuka neza.

Ati ‘‘Bijya gusa nk’inkuru y’inkoko n’igi.’’

Dewitte yakomoje ku kuba mu myaka yo hambere abashakashatsi bataritaga ku kumenya ingaruka z’imibonano mpuzabitsina ku b’igitsinagore, cyane cyane bigaterwa n’uko Isi yamaze igihe kinini abagabo ari bo bafite ubwiganze muri siyansi, bigatuma iby’iyo ngingo bititabwaho iyo bigeze ku bagore.

Yatanze urugero rw’uko mu gihe cy’umuhanga mu Mitekerereze, Sigmund Freud, wapfuye mu 1939, abantu bafataga umugore ugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’umuntu ufite ikibazo.

Gusa yongeyeho ko ubusanzwe gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza mu mibereho ya muntu. Y

Ati ‘‘Mu mibanire aho abashakanye/abakundana bumva bafitanye umubano mwiza cyane, imibonano mpuzabitsina igira ingaruka nziza ku buzima.’’

Yanakomoje ku kuba iki gikorwa kigira uruhare mu kurama kw’abashakanye, aho nk’ubushakashatsi buvuga ko abagabo bafite abagore bagira amahirwe yo kurama ugereranyije n’abatabagira.

Yanongeyeho ko icyo gikorwa ari ingenzi ku muntu ufite uburwayi bukomeye, kuko gituma amererwa neza bikaba byanagira uruhare mu gukira kwe.

Ku kuba umuntu yabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, Marieke Dewitte, yavuze ko byaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ari ingaruka z’imiti afata no kuba akoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru.

Gusa Dewitte anavuga ko iyo abantu bakijya mu rukundo imibiri yabo ikora imisemburo itandukanye ibongerera ubushake bw’icyo gikorwa, ariko bamara kubana iyo misemburo ikagabanuka ku bw’impamvu zirimo no kuba bakora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Marieke Dewitte yongeraho ko Isi iri mu gihe abantu benshi batwawe no gukora imibonano mpuzabitsina cyane, ariko ko nta n’icyo bitwaye mu gihe wowe wumva udashaka kuyikora.

Previous Story

Bivura kurangiza vuba! Dore ibyo utari uzi ku gikorwa cyo gusomana byimbitse

Next Story

Dore ibizakwereka umukobwa w’umutima uzavamo umugore mwiza

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop