Fizzo mason ni umuhanzi ubikora ubikunze ndetse impano ye irivugira cyane ko amaze imyaka myinshi muri uru ruganda. zimwe mu ndirimo aherutse gushyira hanze ni iyitwa ‘ IBINDUSHYA’ ikaba ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ukuntu isi isigaye igoye cyane.
Mu myaka umunani amaze mu muziki avuga ko ‘music ayifata nk’uruhinja bivuze ko bisaba igihe, umuhate, ndetse no kwihangana kugira ngo utera intambwe runaka wihaye.’
Nkuko udashobora kurya ibiryo byose ubonye nyuma yo kwisobanukirwa, Fizzo Mason yahisemo gukora injyana ya Hip Hop gusa injyana yose yayikora.
Mu gukora imirimo itandukanye Fizzo Mason, avuga ko umuziki awufatanya n’imideli kuko, imirimo ibiri yananiye impyisi ntabwo ari abantu. Abantu twe dufite umwihariko’.
Mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru umunsi.com Fizzo yavuze ko bumwe mu butumwa bubumbatiye mu ndirimbo ze akora mu njyana ya Hip Hop atangamo ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko , kwirinda ibiyobya bwenge, buhumuriza abihebye ,abahangayitse ndetse n’ibindi byerekeranye nabyo.
Nyuma y’umuziki Fizzo Mason azwiho akora akazi kubushabitsi mu by’ubucuruzi, aho agararuka cyane ku mideri ndetse n’ubudozi bw’imyenda yabagabo abagore.
Kumbuga nkoranyambaga ze zose akoresha ‘ Fizzo Mason’ haba kuri X ariyo yahoze yitwa Twitter, You Tube, Instagram ndetse nahandi hatandukanye.
kureba indirimbo IBINDUSHYA by Fizzo Mason nyura hano
https://youtu.be/GGQneCeFKJM?si=2pOpTUcEcS3flOlW