Advertising

Haribazwa niba urupfu rwa Liam Payne rufite aho ruhuriye n’ibirego bya P Diddy

18/10/2024 15:10

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Liam Payne wo muri Amerika , akaba umwe mu bari bagize itsinda 1D ryamenyekanye nka One Direction, benshi batangiye kubihuza n’amabi yakozwe na P Diddy bagendeye ku mashusho yakwirakwijwe muri 2017.

Uyu musore wamamaye muri One Direction , 2017 yigeze kumvikana mu mashusho arimo kuvuga amagambo azimije yerekeye P Diddy, yanatumye ibirego byaremuregwaga byongererwa imbaraga.

Liam wamenyekanye muri ‘What Makes you Beautiful’, ubwo yari muri The Graham Norton Show akagirana ibihe na P Diddy nyuma y’aho yumvikanye agira ati:”Nashakatse gukomeza kumuvugaho [P Diddy] we na Jay Z, ariko ubwo nari nkomye ku kaboko ke, yasekanye imberega atuje.Yasetse inseko y’ikibi (Evil Laugh) ntigeze numva na mbere”.

Yakomeje agira ati:”Rero, uriya mugabo nkomeje kumutinya”. Payne yavuze ko ubwo bongeraga guhura, P Diddy , yamufashe ikiganza cyane akagikomeza ibyo yise ‘The longst handshake’. Ubwo yari amaze kumurekura asa n’uzungereye, Payne yaravuze ngo “Ibi bizarangira ryari?”.

Abantu batandukanye, bakomeje guhwihwisa ko urupfu rudasobanutse rwa Liam Payne , rushobora kuba rufite aho ruhuriye na Sean Combs Mogul nk’uko ikinyamakuru Hindustantimes cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti:”Is Liam Payne’s death actually Connected to Sean ‘combs’ Conspiracy  theory says”.Umwe yagize ati:”Liam Payne yakunze kuvuga kuri Diddy bakamubuza none dore arapfuyee mu buryo budasanzwe”.

Undi ati:”Erega ntabintu by’impanuka biri muri uru ruganda rw’imyidagaduro. Urupfu rwa Payne rube umuburo no kubandi”. Undi anyuze kuri Threads ati:”Abasitari bakunze gupfa mu buryo budasanzwe, none na Payne anyuze muri uwo murongo w’urupfu utasobanura. Nkomeje kwibaza ku mfu z’abantu bari baziranye na P Diddy”.

Muri 2017 na none mu kiganiro Payne yagiranye na KIIS FM na Jackie O, nanone yongeye kuvuga kuri P Diddy , na Jay Z  hamwe na Leonardo DiCaprio. Muri iki kiganiro Payne yavuze ko yashatse kwiyegereza P Diddy aziko ari we uzamubera ubuhungiro muri abo batatu ariko ngo ntaho byari bitaniye.

Ubwo yari amaze gukora impanuka akiyahura nk’uko byavuzwe, abshinzwe umutekano muri Argentina, bavuze ko yasimbutse etaje ya Kabiri ya Hoteli yari atuyemo. Nyuma yo gupima umurambo we kandi bavuze ko umutwe we wari ufite ibikomere no mu cyumba cye hasangwamo inzoga, n’ibindi  byatumye bakekako ashobora yari yasinze.Yishwe no kuva cyane ,byaberaga imbere n’inyuma.

Uwo bigeze gukundana Maya Henry, yatangaje ko Payne yakundaga gukina n’urupfu avuga ko agiye gupfa, ko atameze neza n’ibindi. Uyu kandi ngo n’ubwo bari baratandukanye, yahoraga amwandikira ubutumwa, bikamwerekako ashobora kuba yari afite ikindi kibazo kidasanzwe.]

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubutumwa bwa Louis Tomlinson kuri nyakwigendera Liam Payne batangiranye itsinda n’urwibutso amusigiye

Next Story

Byinshi wamenya ku ndwara yatumye Liam Payne yiyahura

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop