Titus Ngamau uzwi cyane ku izina rya Katitu muri Githurai, yavuze ku gihe cye kitoroshye muri gereza, avuga ko ari “isi itandukanye” n’ahantu “atakwifuriza umwanzi we mubi.”
Katitu wigeze gufungirwa muri gereza ya Kamiti Maximum azira kurasa Kenneth Kimani mu 2013, yatangaje ko yanze gereza urunuka ku ikiganiro yakoreye kuri Musyi FM na nu umunyamakuru Onesmus Mwengei.
Mu mvugo yuzuye amarangamutima ni ikiniga cyinshi ati “Gereza ni nk’ikindi gihugu; ni ikuzimu kandi yaremewe Satani, ntabwo ari abantu ”.
Katitu, yaje gukatirwa imyaka 12 arayikora gusa aza kurekurwa hasigaye imyaka itatu. Yari umwe mu mfungwa zatoranijwe zavuwe bidasanzwe, ndetse agahabwa amahirwe nko kwiyuhagira buri munsi, radiyo, ndetse n’uruhare ruto rwo kugenzura ry’imibereho yizindi mfungwa.
Iyo atekereje ku buzima bwa gereza yabayemo, aho no kurya byamunaiye agsigara ku mugati n’amata, maze mu rwenya rwinshi, ati ‘ nshuti zange ntihazagire ungurira amata, ayo nanyweye arahagije.
Nubwo yari yemerewe guhamagarwa buri kwezi agahabwa iminota ibiri n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Kenya, Katitu yemeye ko yabuze umudendezo we n’ibiryo byiza.
Katitu yagaragaje kandi umubare munini w’abagororwa yemera ko ari abere, avuga ko ukwemera kwinshi ari ukurega ibinyoma. Bitewe n’uko yahoze ari umupolisi, Katitu ntabwo yasabwaga gukora nk’uko izindi mfungwa zabagaho, ahubwo yamaraga igihe kinini ari kwitegereza imirimo abandi barimo anabagenzura.
Yavuze ko ubunararibonye bwe bwamwigishije akamaro ko gufatwa kimwe, hatitawe ku gihagararo cye. Bimwe mubya mummraga irungu ndetse akabihugiraho mugihe yihebye harimo gucuranga guitar ndetse no kuganira ninshuti nshya yari yarungutse.
Nubwo abashyitsi bake mu gihe yari afunzwe, yahawe inkunga n’amafaranga n’inshuti n’abafana, ibyo bikaba byerekana ko azwi cyane mu baturage. Kurenza umwuga we wo kuba ofisiye.
Asoza vuga ko yize ko mugihe umuntu yakoze ibyaha byoroheje kri we atri ngombwa kumujyana muri gereza kuko, harya hantu Atari aho kugorororera umuntu wese nuwakoze ibyaha byoroheje.