Abasore benshi bagira ikibazo cyo guterwa indobo cyane n’abo bihebeye, ugasanga bagira ubwoba bwo kubwira abakobwa ko babakunda kubera ubwoba bwo guterwa indobo.
Gusa akenshi umukobwa agutera indobo bitewe nawe ubwawe ndetse n’igihe uba wakoreye ibintu, hari uburyo bwinshi bushobora kugufasha kwirinda izo ndobo.
1. Banza ube inshuti nawe : Igihe ubonye umukobwa mumaranye igihe gito, ntukihutire kumubwira ko umukunda, ahubwo jya ubanza ube inshuti nawe igihe kirekire.
2. Jya ubanza umenyane n’inshuti ze : nuramuka ubonye ubushobozi bwo kumenyana no kwisanga mu nshuti ze bizaba ari byiza kuko izo nshuti nizo zigenda zimwumvisha ko wowe nawe mwaberana.
3. Ntugatereteshe amafaranga : Iyo ukunda kumwereka cyane ko icyo umushoboresha ari amafaranga, ushobora kugira ibyago ugasanga uwo adakururwa n’amafaranga bityo akaba yakwanga.
4. Jya umubwiza ukuri mu gihe kuganira ; Igihe cyose uganira n’umukobwa, ibyo akubajije ujye wirinda kumubeshya kuko akenshi abikubaza asanzwe abizi, ndetse yarabyumvise ahandi.
5. Jya wirinda ukwiyemera : Jya wishyira hasi igihe uri kumwe nawe, wirinde kwiyemerana ibyo ufite cyangwa udafite. Ibyo bizatuma agenda akubonamo umwana mwiza.
6. Ntukamwereke ko ari we wambere : Muri make Ntukamwereke ko umusumbisha abandi, cyangwa ngo umwanya wawe wose abe ariwe uwuha. Ahubwo ujye umwereka ko uba ufite ibindi byinshi uhugiyemo bitakwemerera guhora umwiruka inyuma.
7. Ntugakunde kwiruka mu bakobwa cyane : Iyo umukobwa akunda kukubona wiruka mu bakobwa cyane bituma agutakariza ikizere.
Ibi bintu n’ibindi nkabyo, nuramuka ubikurikije bizagufasha kuba wajya kubwira umukobwa ko umukunda ntaguhakanire, kubera uburyo umwitwaraho.
Src: Our Store