Advertising

Basore dore amayeri yagufasha kwambura umukobwa abandi basore akaba uwawe

17/07/2024 08:48

Mu rukundo habamo guhangana byiza aho umusore akora uko ashoboye kugira ngo yigarurire umutima w’umukobwa ku buryo ashobora kumwambura abandi.

Uwo mukobwa nagerwaho n’ibikorwa byawe, byanga bikunze azagukunda kandi uzaguma ube uwe ku buryo ntakindi yazasubira gushaka ahandi mu bandi bahanganye.

1. Iyiteho wowe ubwawe

Umukobwa azagukunda kubera ko azabona wiyitaho ku buryo budasanzwe. Naba akundana n’abandi basore, akabona ntibiyitaho, wowe ukaba ubarusha kwiyitaho, ntakabuza uzamwegukana.

Umukobwa akunda umusore yanyuza mu bantu, kandi uwo musore agomba kuba yiyitaho, niyo mpamvu rero nawe niba umushaka usabwa kumara umwanya uri kwitunganya kugira ngo ujye umugera imbere usa neza.

2. Ujye utekereza kigabo

Gutekereza kigabo ni ukugira intekerezo zihamye kandi zerekeza ku byiza. Abakobwa bakunda umugabo ufite intekerezo nziza kandi zihamye. Umunsi wakoze aka kantu, uzabasha kuba wowe ndetse umutsindire.

3. Mureke yigenge

Mu magana y’abandi basore bamushaka, akeneyemo umwe, uzamuha umwanya akigenga. Numenya iryo banga uzaba ugiye kumwegukana.

4. Kumuba hafi igihe agukeneye

Umukobwa wese akunda umusore umuba hafi by’umwihariko mu gihe amukeneye. Niba agize ikibazo ukaba umuri hafi, ibi nabyo bizatuma mu gihe kiri imbere umubera umugabo mwiza.

Previous Story

Dore ibizakwereka umukobwa w’umutima uzavamo umugore mwiza

Next Story

Adele yaciye umugongo abafana be

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop