Baltasar Ebang Engonga wo muri Equatorial Guinea waciye ibintu ubwo hajyaga hanze amashusho 400 amwerekana asambana n’abagorre 200, ubu umwe muri bo witwa Cristel Nchama yamaze kumujyana mu nkiko.
Cristel Nchama, umwe mu bagore bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga baryamana na Baltasar Engoga, yafashe umwanzuro wo kujya kumurega amushinja kwangiza isura ye.
Uyu mugore yavuze ko bakundanye imyaka ine, ndetse igihe bari baryamanye yabanje kurwanya ko aya mashusho yafatwa ariko Balthasar amwizeza ko azahita ayasiba none akaba yaramutengushye akanga kuyasiba kugeza agiye hanze.
Yakomeje avuga ko aya mashusho akijya hanze byangije isura ye, agaciro ke ndetse n’icyizere abantu bamugiriraga, akaba ashaka kumenya impamvu Baltasar yakomeje kuyabika ndetse n’uburyo yashyizwe ku karubanda.
Baltasar ajyanywe mu nkiko nyuma y’iminsi micye yambuwe inshingano zo kuyobora ikigo gishinzwe iperereza mu bukungu muri iki gihugu (ANIF), ndetse yamaze no gutabwa muri yombi. Ni mugihe kandi bivugwa ko umugore we agiye kumwaka gatanya.