Wednesday, July 3Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Angelina Jolie n’umukobwa we begukanye igihembo kidasanzwe

Angelina Jolie w’imyaka 49 , mu bitaramo bya Tony Awards yakuyemo igihembo asanganirwa ku rubyiniro n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Vivienne.

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa Filime Angelina Jolie, yegukanye igihembo cya Best Musical yakuye kuri ‘The Outsiders’ imaze imyaka ndetse ahabwa n’ibindi bihembo bitatu.Uyu mugore yakoranye mu mushinga wa The Outsiders n’uyu mukobwa we Vivienne bajyanye ku rubyiniro.

Usanzwe ayobora filime witwa Danya Taymor , yagaragaje ko Angelina Jolie nk’udasanzwe kuri  we agira ati:”Angelina Jolie ni umugore udasanzwe kuri njye kuko yanzamuye”.Ibi bitaramo byabereye ahitwa Lincoln Center’s David H Koch Theather ku cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Vivienne w’imyaka 15 umwe mu bana 6  , Angelina Jolie afitanye na Brad Pitt batandukanye , ni umwe mu bafasha umubyeyi we cyane mu mishinga ye  byanatumye Angelina ahabwa amahirwe muri ‘Nominatons’ zigera kuri 12 muri Tony Awards 2024.

Jolie, yahamije ko umwana we akunda Filime cyane ndetse ko ari we wamuhaye icyizere cy’uko bashobora gutwara ibihembo bitandukanye.Ati:”Umukobwa wanjye, Viv akunda Cinema cyane.kunda kuzishimira rwose ndetse akumva yahorana n’abazikina kandi ni nawe uhora ambwira byinshi kuri zo.