Leta ya Iran yasabye abaturage bayo kugira uruhare mu gushakisha umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika waburiwe irengero nyuma y’uko indege ya gisirikare yarimo ihanuriwe mu kirere cyayo. Abazatanga amakuru cyangwa bakamufata bakamushyikiriza inzego z’umutekano basezeranyijwe guhabwa ibihembo.
Amakuru agaragaza ko iyo ndege yo mu bwoko bwa F-15E Strike Eagle yahanuwe ku wa 3 Mata 2026. Umupilote wayo yabashije gutabarwa mu mazi yo mu Kigobe cya Persique, ariko undi musirikare bari kumwe, wari ushinzwe intwaro, kugeza ubu ntaraboneka. Bikekwa ko ashobora kuba ari mu gice cy’amajyepfo ya Iran.
Ingabo za Amerika zatangiye ibikorwa byo kumushakisha, zikoresha kajugujugu zigenzura icyo gice, kandi ziteganya no kohereza abasirikare b’inzobere ku butaka mu gihe yakomeza kubura. Ku rundi ruhande, ingabo za Iran na zo zirimo gushaka uwo musirikare, zifuza kumufata ari muzima kuko byafatwa nk’intsinzi ikomeye mu bihe by’intambara.
Mu rwego rwo kongera imbaraga muri iki gikorwa, ubuyobozi bwatangaje ko abaturage bashobora kugira uruhare mu kumenya aho uwo musirikare aherereye. Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryasabye abantu kuzamushyikiriza Polisi igihe bamubonye, rikaba ryashimangiye ko abazabigiramo uruhare bazahabwa ibihembo bishimishije.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko ibyo bihembo bishobora kugera ku madolari y’Amerika arenga ibihumbi mirongo itandatu, bikaba ari uburyo bwo gukangurira abaturage gutanga amakuru cyangwa gufasha mu gikorwa cyo kumushakisha.
