advertising

Advertising

Ibiciro bya gaz n’amakara byatumbagiye mu Rwanda

5 hours ago

Ibiciro by’ibicanwa birimo gaz, amakara n’inkwi bikomeje kuzamuka hirya no hino mu Rwanda, bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Mu turere dutandukanye, igiciro cya gaz cyazamutse ku buryo bugaragara. Urugero nko mu Karere ka Huye, gaz y’ibilo 12 yavuye ku 22,000 Frw igera kuri 28,000 Frw, mu gihe ahandi iri kugurishwa hagati ya 24,000 Frw na 27,000 Frw. No mu Karere ka Rwamagana, ibiciro byazamutse cyane aho ibilo 6 biri kugurwa 13,500 Frw naho ibilo 15 bikagera hafi 34,000 Frw.

Amakara na yo ntasigaye inyuma, aho umufuka wageze ku bihumbi 20 Frw i Kigali, uvuye ku bihumbi 12 Frw mu bihe byashize.

Abacuruzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ku ibura rya gaz ku masoko n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, riterwa n’ibibazo by’umutekano muke ku Isi by’umwihariko intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel.

Abaturage bavuga ko ibi biciro bishya bibaremereye, cyane ko benshi bari batangiye gukoresha gaz basimbuza amakara n’inkwi. Bamwe bavuga ko bashobora gusubira ku gukoresha amakara nubwo na yo yihenze.

Impuguke zigaragaza ko ikibazo gikomeye kiri mu kuba u Rwanda rudafite ibigega bibika gaz, bigatuma igiciro cyayo gishingira cyane ku bayinjiza mu gihugu n’uko bayiranguye hanze.

Hari n’abasaba Leta gushyiraho ingamba zirimo kugena igiciro ntarengwa cya gaz cyangwa gutanga nkunganire, kugira ngo igabanye ubukana bw’izamuka ry’ibiciro ku baturage.

Author

Ads

ad

Previous Story

Papa Leo XIV yagaruye umuco wo kwikorera umusaraba nyuma y’imyaka irenga 30

Next Story

DRC iri mu biganiro na Amerika ku kwakira abimukira baturuka mu bindi bihugu

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop