advertising

Advertising

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi

4 hours ago

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, mu gihe amahanga akomeje kugaragaza intege nke ku bibazo by’umutekano muke muri Democratic Republic of the Congo.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Kagame yavuze ko bidashoboka gukuraho izo ngamba mu gihe Félix Tshisekedi akomeje gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’Akarere.

Yashimangiye ko izo ngamba zashyizweho mu rwego rwo kurinda umutekano w’u Rwanda no gukumira ibyago bishobora kurugiraho ingaruka, cyane cyane bituruka ku mutwe wa FDLR ukomeje gufatwa nk’icyibazo gikomeye cy’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo atari umubare w’abarwanyi ba FDLR, ahubwo ari ingengabitekerezo yabo n’ubufasha bakekwaho guhabwa na Leta ya RDC.

Yagaragaje ko amahanga akwiye gufasha Félix Tshisekedi gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mu masezerano, aho gukomeza gusaba u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Kagame yanenze ko nubwo RDC ikunze kuvuga ko irwanya FDLR, ibikorwa bifatika ku kibuga bitagaragara, akavuga ko igikenewe ari ibikorwa aho kuba amagambo gusa.

Yongeyeho ko u Rwanda rutazemera gushyira ubuzima bw’abaturage barwo mu kaga, rwirengagiza ikibazo cya FDLR, asaba amahanga gufata ingamba zifatika zigamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kampala: Abana bane biciwe mu ishuri batewe ibyuma

Next Story

Myanmar: Gen Min Aung Hlaing yabaye Perezida

Latest from Inkuru y'umunsi

Go toTop