advertising

Advertising

Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi

11 hours ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi aherekejwe n’umugore we Ingabire Carine, mu rwego rwo kwitegura igitaramo cye cya mbere gikomeye agiye kuhakorera.

Uwo muhanzi yavuze ko iki gitaramo ari nk’inzozi zije zisohoye nyuma y’imyaka 25 amaze mu muziki, aho atari yarigeze abona amahirwe yo gutaramira muri icyo gihugu.

Yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali International Airport ku wa 1 Mata 2026, avuga ko yishimiye cyane uru rugendo kandi ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

Igitaramo cye giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026 i Bruxelles, aho azizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze mu ivugabutumwa abinyujije mu muziki.

Alexis Dusabe yavuze ko imbaraga z’iki gitaramo azikomora ku bindi bitaramo aheruka gukorera mu Rwanda mu Ukuboza 2025, byamubereye intandaro y’indi mishinga mishya.

Muri icyo gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick, bazafatanya gushimisha abazacyitabira.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ikipe ya DR Congo yamenye iyo bizahura ikubitiro

Next Story

Kampala: Abana bane biciwe mu ishuri batewe ibyuma

Latest from Iyobokamana

Go toTop