Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe , yatangaje ko kuba Repubulika ya Congo yagiye mu gikombe cy’Isi ari Ishema kuri Afurika muri rusange.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Ndungungirehe , yagaragaje ko kuba La Léopards yageze mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya Kabiri, amateka ya Afurika yiyanditse kuko yujuje umubare w’amakipe 10 ahagarariye uwo mugabane.
Mu magambo ye yanditse ati:”Kujya mu gikombe cy’Isi kwa Léopards ni amateka ku mpamvu ebyiri: Icya mbere, ni ubwa mbere iki gihugu kigiye kongera kwitabira Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52, aho giheruka kwitabira ari Zaire mu Budage bw’Uburengerazuba (West Germany), mu rugendo rudasanzwe rwabaye amateka. Ikindi kandi ni Igihugu cya 10 cya Afurika cyageze mu Gikombe cy’Isi, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa”.
N’ubwo hari umutekano muke mu Karere kacu, Abanyarwanda benshi bagiye bagirira urukundo Léopards, ikipe benshi bavutse bafana kuva mu bwana bwabo no kubera inkomoko yabo”.
Yakomeje yifuriza iyo kipe amahirwe masa, aho yagize ati:” Twifurije Léopards amahirwe masa kubwo kubona amahirwe yari ikwiriye (Kujya mu gikombe cy’isi) ndetse n’intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika.
Yatangaje ibi nyuma y’amagambo ya Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda na we wifurije DRC amahirwe masa.

https://x.com/onduhungirehe/status/2039321378998956041