Binyuze mu Muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makoro, yifurije ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishya n’ishyirwe agaragaza ko umupira w’amaguru ari inzira ihuza abantu bambaye umwambaro umwe.
Ni nyuma y’aho ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsindiye Jamaica 1:0 mu minota y’inyongera gitsinzwe na Tuanzebe Axel wacyinjije ku munota wa 100’.
DRC kandi yageze mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya Kabiri dore ko yaherukagayo mu 1972 kuri ubu ikipe ya Jamaica izwi nka Reggae Boyz akaba ariyo yayifunguriye amayira.
Muri uyu mukino umukinnyi Cedric Bakambu yatsinze ibitego 2 birangwa kubera ko yari yarariye.
Ikipe ya DR Congo yashyizwe mu itsinda rya K aho izaba ihanganye na Portugal, Uzbekistan, and Colombia benshi bavuga ko ari itsinda ryoroshye.
Mu magambo y’Umuvugizi wa Guverinoma yanditse ati:” Umupira w’amaguru ni mwiza kuko ikipe igizwe n’abakinnyi baturuka mu ntara nyinshi, bavuga indimi zitandukanye kandi bafite amateka atandukanye, bashobora kwambara umwenda umwe bagatuma igihugu cyose kigira indoto . Uwo mwuka w’ubumwe ni uw’agaciro kenshi cyane ku buryo utashyirwamo urwango. Félicitations! #Fimbu”.
Ijambo ‘Fimbu’ yakoresheje , rimaze kwamamara muri ruhago by’umwihariko muri DR Congo, benshi bakaba barivuga ndetse bagakora n’ibijyanye naryo nyuma y’aho ikipe bafana itsindiye.