advertising

Advertising

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Moses Turahirwa

9 hours ago

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwari bwasabwe n’Umunyamideli Moses Turahirwa, washinze inzu y’imideli ya Moshions, rwemeza igihano yari yarakatiwe.

Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira icyari cyatanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024, cyamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro icyifuzo cye cyo gusubikirwa igihano kugira ngo akomeze kwivuza ari hanze y’igororero.

Ibi bivuze ko azakomeza igifungo cye, kikiyongera ku wundi mwaka yari yarakatiwe mu rubanza rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha ry’ubujurire, Turahirwa yavuze ko yakoresheje ibiyobyabwenge ari mu mahanga, mu bihugu yemerewemo ikoreshwa rya cannabis, ndetse avuga ko yatangiye no gushaka ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Ibibazo bye n’amategeko byatangiye mu 2023 ubwo yatabwaga muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko.Mu 2024, urukiko rwamuhamije ibyaha rumuhanisha igifungo n’ihazabu, icyemezo cyaje kwemezwa burundu n’Urukiko Rukuru.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga kwa Mutangana i Nyabugogo

Next Story

U Rwanda rwifurije ishya n’ihirwe ikipe y’Igihugu ya Congo yageze mu gikombe cy’Isi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop