Mujyi wa Kigali, Polisi yafashe abantu 11 bakekwaho ubujura bwakorerwaga mu gace ka Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.
Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko hari abajura babategaga cyane cyane mu masaha y’ijoro, bakabambura ibintu birimo telefone n’ibindi bikoresho byabo.
Iperereza rya Rwanda National Police ryakozwe ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, ryatumye hafatwa abo bakekwa.
Aba bantu bakoraga ubujura ku bacuruzi bo mu isoko rya Mutangana ndetse no ku bakiriya baza kuhahahirira, bakabiba ibicuruzwa n’imitungo y’abaturage.
Bafatiwe mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Muhima, barimo Intiganda n’Indamutsa, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Polisi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho gukorana na bo bigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe, anihanangiriza abishora mu bujura kubireka.
Yijeje kandi abaturage umutekano usesuye mu gace ka Nyabugogo, haba ku bagana gare ndetse no ku bacuruzi bahakorera ibikorwa bitandukanye.