Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko yungutse miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 15 Frw mu 2024. Ibi bigaragaza izamuka rigaragara mu mikorere n’iterambere ry’iki kigo cy’imari cy’abarimu.
Muri uwo mwaka wa 2025, umutungo rusange w’iyi koperative wazamutse ku kigero cya 22%, uva kuri miliyari 239 Frw mu 2024 ugera kuri miliyari 292 Frw. Ibi byagarutsweho mu nama ya 32 isanzwe y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu Mirenge yose y’Igihugu, yabaye ku wa 30 Werurwe 2026.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko urwunguko rutarimo umusoro rwavuye kuri miliyari 21 Frw rugera kuri miliyari 23.5 Frw, naho nyuma yo gukuramo umusoro ruba miliyari 17 Frw, ruvuye kuri miliyari 15.5 Frw.
Amafaranga yabikijwe muri iyi koperative na yo yazamutse ku kigero cya 9%, ava kuri miliyari 112 Frw agera kuri miliyari 122 Frw. Inguzanyo zatanzwe na zo ziyongereye, ziva kuri miliyari 201 Frw mu 2024 zigera kuri miliyari 219 Frw mu 2025.
By’umwihariko, umutungo w’amafaranga (liquid assets) wazamutse cyane ku kigero cya 229%, uva kuri miliyari 37 Frw ugera kuri miliyari 67 Frw. Ibi byatewe ahanini n’inkunga yahawe iyi koperative na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) ingana na miliyari 30 Frw, byayifashije kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo.
Uwambaje Laurence yagaragaje ko uburyo bwo kwishyura inguzanyo bukomeje kugenda neza kuko amafaranga menshi ava ku mishahara y’abarimu anyura muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) agahita akatwa mu buryo bwikora mbere y’uko agera ku banyamuryango.

Yongeyeho ko ibibazo by’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo ahanini bituruka ku bantu batakaje akazi cyangwa abahinduriwe imishahara, ariko na bo bagafashwa kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zihuze n’ubushobozi bwabo bushya.
Muri rusange, Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abarimu mu Rwanda, ibafasha kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo zo kubaka inzu, gutangiza imishinga iciriritse no kwiteza imbere mu buryo burambye.