advertising

Advertising

Ubutumwa H.E Paul Perezida Kagame yageneye Abayisilamu ku munsi wa Eid al-Fitr

3 hours ago

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, abasaba gukomeza kwimakaza ubumwe, kugira neza no kubungabunga ubumuntu busangiwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi w’ibyishimo ukwiye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha myinshi mu miryango no mu bihugu.

Yagize ati: “Uyu munsi w’ibyishimo uzane amahoro, icyizere n’imigisha myinshi muri buri rugo, muri buri gihugu n’Akarere. Unatwibutse akamaro ko kugira umutima wo gutanga, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”

Ku wa 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo gitagatifu cya Ramadan, cyamaze iminsi 29 biyiriza ubusa, basenga kandi bakora ibikorwa by’urukundo n’ubufasha.

Isengesho rikuru ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho ryitabiriwe n’imbaga y’Abayisilamu benshi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije Abayisilamu ko gusoza Ramadhan bidakwiye gusobanura guhagarika ibikorwa byiza, ahubwo ko bakwiye gukomeza gukora ibyiza no kubishyiramo imbaraga kurushaho.

Yagize ati: gusoza Ramadhan ni intangiriro yo gukomeza ibikorwa byiza aho kubihagarika, ashimangira ko umuntu w’umunyabwenge akura amasomo muri uku kwezi agakomereza ku byiza yakoze.

Ku ruhande rw’Rwanda Muslim Community, hatangajwe ko muri uku kwezi kwa Ramadhan hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu gufasha Abayisilamu batishoboye kubona ibyo kurya ku munsi wa Eid al-Fitr.

Uyu munsi wa Eid al-Fitr ukomeza kuba umwanya w’ibyishimo, gusangira n’abandi no gukomeza ibikorwa by’urukundo, bikomeza kubaka umuryango utekanye kandi uhuje.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Umwana wacu yavutse ari guseka” ! Umugore n’umugabo bashyize hanze amakuru yatunguye benshi

Next Story

“Ntabwo nashakanye n’umukobwa w’abandi ngo aze kumbera umucakara najye nateka nkoza n’amasahani” ! Umugabo akomeje guteza urujijo muri rubanda

Latest from Inkuru y'umunsi

Go toTop