Muri Kenya mu Karere ka Meru, haravugwa urubanza ruregwamo abagabo babiri bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera umugore bakamwiba ibitunguro n’isukari bifite agaciro k’arenga 9,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abo bagabo bombi bateye uwo mugore witwa Janice Gacheri mu Ijoro ryo ku wa 06 Ugushyingo 2025 bamwiba ibiro 85 by’isukari byari bifite agaciro ndetse n’ibiro 17 by’ibitunguru byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga arenga 221,297 Rwf.
Abo bagabo bombi barimo uwitwa Douglas Mouriithi na mugenzi we Antony Mugendi bahamwe n’icyaha n’icyaha cyo kwiba no gukoresha ibikangisho birimo ubugizi bwa nabi kuko ngo bari bitwaje ibyuma birimo imipanga, ibiti bibajwe , ‘Felabeto’ n’ibindi.
Abo bagabo kandi ngo bahageze mu masaha y’ijoro kuko hari hafi Saa 00:00’.
Amakuru yatanzwe mu rukiko yemeza ko abo bagabo basize bakomerekeje bikomeye Janice bakoresheje ibyo byuma bitandukanye bari bitwaje.
