Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI cyatangaje uburyo bushya b’ubwenge buhangano cyise GPT-5.4, cyivuga ko ari yo moderi yacyo ikomeye kandi ikora neza kurusha izindi cyari gisanzwe gifite. Iyi moderi igamije gufasha abantu mu mirimo y’umwuga no gutuma ibisubizo bitangwa n’ubwenge buhangano birushaho kuba byizewe kandi bisobanutse.
Kimwe mu bintu bishya by’ingenzi biri muri ubu buryo bushya, ni uko umuntu ashobora guhagarika igisubizo cya AI hagati mu gihe abonye ko irigutandukira kubyo yari yayibajije. Iyo umuntu abukoresheje muri ChatGPT, hifashishwa icyiswe thinking mode, aho ChatGPT ibanza gutekereza mu buryo bwimbitse mbere yo gutanga igisubizo gifatika.
Ubu buryo kandi bubanza gutanga ibisobanuro by’ibanze mbere yo gutanga igisubizo cyuzuye. Ibi bituma umukoresha ashobora guhita ayihagarika akayikosora mu gihe abonye ko iri gusobanura ibintu bitajyanye neza n’icyo yabajijwe.
OpenAI ivuga ko GPT-5.4 ifite ubushobozi bwihariye mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri internet. Ibi bituma ishobora gusoma no gusesengura inyandiko nyinshi icyarimwe, ikagumana neza igitekerezo nyamukuru cy’ikibazo cyabajijwe n’umukoresha nubwo yaba iri gusuzuma inyandiko nyinshi cyane.
OpenAI kandi yongeyemo uburyo bworohereza ibigo gukora akazi vuba aho yashyizeho uburyo bwo gukoresha ChatGPT muri Excel na Google Sheets. Ibi bituma ishobora gukora no gusesengura spreadsheets, gukora raporo z’inyungu, gusesengura amafaranga yinjira n’asohoka ndetse no gutegura inyandiko z’ishoramari.
GPT-5.4 ubu yamaze gushyirwa muri ChatGPT, muri API ya OpenAI, ndetse no ku rubuga rwa Codex rufasha mu gukora porogaramu hifashishijwe AI. Hanashyizweho n’iyitwa GPT-5.4-Pro.
Mu bizamini byakozwe na OpenAI, ubu buryo bushya byagaragajwe ko burusha ubushobozi uburyo bukorshwa na ClaudeAI bwa Opus 4.6 bigengwa na sosiyete Anthropic, cyane cyane mu bijyanye no gukoresha mudasobwa, siyansi ndetse n’imibare.