Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana no kwizihiza uruhare rukomeye bagira mu mpinduka n’iterambere ry’u Rwanda.
Ubu butumwa yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, aho yashimye uruhare abagore bakomeje kugira mu kubaka igihugu no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mwiza! Uyu munsi na buri munsi, twizihiza uruhare rw’ibanze abagore bakomeje kugira mu mpinduka mu Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi abagore bafite bwo kwihangana, ubuhanga n’ubuyobozi bukomeje kugaragaza ko igihugu gishobora gutera imbere neza iyo uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirijwe mu nzego zose z’imibereho y’igihugu.
Yagize ati: “Ubushobozi bwanyu bwo kwihangana, ubuhanga n’ubuyobozi bikomeje kwemeza ukuri ko igihugu gishobora gutera imbere by’ukuri gusa iyo uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirijwe mu nzego zose.”
Kuri iki Cyumweru ni bwo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, umunsi ugamije kuzirikana uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ibihugu no gukomeza guharanira uburinganire n’uburenganzira bwabo.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, hagamijwe kugaragaza ibyagezweho mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, guteza imbere uburenganzira bw’umugore no kumwongerera ubushobozi.
Ku Isi hose, abagore n’abakobwa bagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu, umuco, politiki n’iterambere muri rusange.
Ku rwego rw’Isi, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihijwe ku nshuro ya 54, mu gihe mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 51.
