Umukinnyi w’icyamamare mu gusiganwa ku modoka mu irushanwa rya Formula 1, Lewis Hamilton, yatangaje ko atifuza gusezera kuri uyu mukino atarabona iri siganwa ribereye ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu bihugu byavuzwe nk’u Rwanda.
Uyu mugabo wegukanye shampiyona ya Formula One inshuro zirindwi yavuze ko amaze imyaka igera kuri itandatu cyangwa irindwi asaba abayobozi b’iri rushanwa ko bashyira isiganwa ku mugabane wa Afurika.
Hamilton, uvugwa mu rukundo n’icyamamare mu myidagaduro Kim Kardashian, yavuze ko igihe kinini amaze yibaza impamvu Afurika itarabona Grand Prix yayo. Yagize ati: “Maze igihe kinini mbabaza nti: kuki nta Grand Prix ibera muri Afurika? Sinshaka kuva muri uyu mukino ntarasiganwa ho.”
Yakomeje avuga ko akomeje gushyira igitutu ku bayobozi ba Formula 1, ababaza igihe iryo siganwa rizabera kuri uyu mugabane kuko yumva igihe cye cyo gukina gishobora kumushirana atarabigeraho. Yagize ati: “Bakomeza kumbwira amatariki atandukanye, nanjye nkibaza nti ese sinaba ndimo gucikwa n’igihe? Ni yo mpamvu numva naguma muri Formula 1 igihe kirekire kugeza bibayeho.”
Hamilton yavuze ko kuba afite inkomoko muri Afurika ari kimwe mu bituma yifuza cyane ko iri siganwa ryagaruka kuri uyu mugabane. Ni na we mukinnyi wa mbere w’umwirabura wabashije kwinjira muri Formula 1, ibintu byatumye anaharanira ko uyu mukino waguka ukagera henshi ku isi.
Yavuze ko hari ibihugu byo muri Afurika bishobora kwakira iri rushanwa rikomeye, birimo u Rwanda na Afurika y’Epfo. Yagize ati: “Ntekereza ko nagiye mu bihugu byinshi bitandukanye. Nakunze Kenya, nubwo ntekereza ko Formula 1 itahabera, ariko u Rwanda ni rwiza cyane kandi Afurika y’Epfo na yo ni nziza.”
Mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, Fédération Internationale de l’Automobile (FIA), Paul Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira isiganwa rikomeye rya Formula 1 mu gihe kiri imbere.