Umuhanzi Mani Martin uri mu ruzinduko mu Japan yagaragaje ko yanyuzwe cyane no gusura Hiroshima Peace Memorial Museum, ifatwa nk’urwibutso rukomeye rugaragaza amateka y’intambara n’ubutumwa bw’amahoro ku Isi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mani Martin yavuze ko gusura iyi ngoro byamubereye uburambe bwimbitse bwamukoze ku mutima. Yagaragaje ko byamufashije gusobanukirwa neza amateka ya Hiroshima n’ingaruka zikomeye z’intambara, anashimangira ko byamwongereye icyifuzo cyo gukomeza guteza imbere amahoro binyuze mu muziki we.
Mu ruzinduko rwe, yanagize umwanya wo gusangira umuziki n’ibitekerezo muri Kaminuza y’Umujyi wa Hiroshima, aho we n’abo bahuye baganiriye ku kamaro ko umuco n’ubuhanzi mu kubaka amahoro arambye. Yagaragaje ko uru rugendo atarufashe nk’urw’ubukerarugendo gusa, ahubwo ko rwamubereye ishuri rimwibutsa inshingano za buri muntu mu gukumira amakimbirane no guteza imbere ubumwe.
Amateka ya Hiroshima agaruka ku wa 6 Kanama 1945, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateraga uwo mujyi bombe kirimbuzi ya mbere yakoreshejwe mu ntambara, yiswe “Little Boy”. Iyo bombe yateje isenyuka rikomeye n’impfu z’ibihumbi by’abantu, abandi bakaba bararwaye indwara zatewe n’ingaruka zayo mu myaka yakurikiyeho.
Mani Martin yavuze ko gusura Hiroshima byamwibukije ko amahoro atubakwa gusa n’inzego za Leta, ahubwo ko buri muntu ashobora kugira uruhare mu kuyasigasira. Urugendo rwe mu Buyapani rwatangiye ku wa 1 Werurwe 2026, rugamije ibitaramo n’ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muco n’umuziki. Ni ku nshuro ya kabiri asuye iki gihugu, aho yaherukaga mu 2019 yamurika umuzingo we Rebirth, ugaruka ku kwiyubaka no kongera kubaho bushya.


