Umuhanzi Ahmed Ololade wamamaye nka Asake akomeje kwandika amateka mu muziki wa Nigeria, aho yamaze kuba umuhanzi wumviswe cyane kurusha abandi bose ku rubuga rwa Spotify kuva rwatangira gukorera muri iki gihugu.
Ibi byatangajwe mu gihe Spotify yizihizaga imyaka itanu imaze ikorera muri Nigeria, ishyira hanze urutonde rw’abahanzi batanu bumviswe cyane kurusha abandi mu bihe byose. Asake ni we waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa kabiri, Seyi Vibez aza ku wa gatatu, Burna Boy ku wa kane, naho Davido asoza uru rutonde ku mwanya wa gatanu.
Si ku rwego rw’abahanzi gusa Asake yitwaye neza, kuko no mu ndirimbo zumviswe cyane muri Nigeria ari ku isonga. Indirimbo ye “Remember” ni yo iri ku mwanya wa mbere mu zumviswe cyane, mu gihe “Lonely At The Top” na yo iri mu zakunzwe cyane mu bihe bishize.
Umuziki wa Nigeria ukomeje no kwigarurira ibindi bihugu bya Afurika. Muri Kenya, indirimbo z’abahanzi ba Nigeria ni zo ziyoboye urutonde rw’izumviswe cyane, zirimo “Asiwaju” ya Ruger, “Rush” ya Ayra Starr na “Bandana” ya Fireboy. Hagati aho, umuhanzi wo muri Kenya Bien na we yagaragaye muri uru rutonde binyuze mu ndirimbo ye “Inauma”.
Muri Ghana ho, indirimbo “Wotowoto Seasoning” ya Odumodublvck afatanyije na Black Sherif ni yo ya mbere mu zumviswe cyane, mu gihe Asake agaruka ku mwanya wa kabiri binyuze mu ndirimbo ye “Lonely At The Top”.
Iyi mibare igaragaza uburyo Spotify yakomeje gufungura amarembo ku bahanzi ba Afurika, ibaha amahirwe yo kugera ku bakunzi babo hirya no hino ku Isi. Ku ruhande rwa Asake, kuba ari we wumviswe cyane mu bihe byose muri Nigeria ni intambwe ikomeye imushimangira nk’umwe mu bahanzi bayoboye mu njyana ya Afrobeats no muri Afurika muri rusange.
