advertising

Advertising

Al Hilal yavuze ko itazongera gukina shampiyona saa cyenda z’amanywa

3 hours ago

Umutoza wa Al Hilal, Laurențiu Reghecampf, yatangaje ko ikipe atoza itazongera kwemera gukina imikino ya shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe saa cyenda z’amanywa, kubera ko abakinnyi benshi b’iyi kipe bari mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.

Ibi yabitangaje ku wa 25 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 warangiye Al Hilal inganyije na Rayon Sports igitego 1-1. Yavuze ko mbere y’uyu mukino bari barandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basaba ko imikino yabo yakinwa mu masaha y’ijoro, kuko hafi abakinnyi bose bari mu gisibo, batarya kandi batanywa ku manywa.

Reghecampf yagaragaje ko gukina ku manywa mu gihe cy’igisibo bishyira abakinnyi mu kaga ko kubura imbaraga no kugira ibibazo by’ubuzima, bityo ko atazongera kwemera ko ikipe ye ishyirwa muri iyo gahunda. Yavuze ko kubaha imyemerere n’imibereho y’abakinnyi ari ingenzi, kandi ko gukomeza kubakinisha muri ayo masaha byaba bibangamiye uburenganzira bwabo n’imibereho yabo myiza.

Yanavuze ko iyo bakinira nijoro baba bafite imbaraga zihagije kandi bashobora kwitwara neza kurushaho, bityo ko gahunda yo gukina ku manywa itari ikwiye muri iki gihe cya Ramadan.

Iki kibazo gifitanye isano n’uko Stade ya Kigali Pelé imaze ibyumweru igaragaza ibibazo by’amatara, ku buryo idashobora kwakira imikino ya nijoro. Ibyo byatumye hari imikino yimurirwa ku manywa cyangwa igahindurirwa amatariki.

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko iki kibazo cy’amatara kiri gukurikiranwa kandi hari icyizere ko kizakemuka vuba, bityo imikino ikazongera gukinwa mu masaha ya nijoro nk’uko bisanzwe.

Nubwo Al Hilal yanganyije uwo mukino, yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, n’ubwo ifite imikino ibiri itarakina. Icyakora, amagambo y’umutoza wayo ashobora guteza impaka ku mitegurire ya shampiyona muri ibi bihe by’igisibo.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Ntabwo dutanga inkwano iyo umukobwa atari isugi” ! Umukobwa yavugishije benshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Willy Ngoma yishwe arashwe

Amakuru akomeje gucicikana yemeza ko Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yaba yarasiwe mu gitero cya Drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za
Go toTop