advertising

Advertising

Léon XIV agiye kumara iminsi 10 muri Afurika

by February 26, 2026
5 hours ago

Léon XIV agiye gukora urugendo rw’iminsi icumi ku mugabane wa Afurika kuva ku wa 13 kugeza ku wa 23 Mata 2026. Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi bwa Vatican ku wa 25 Gashyantare 2026, bugaragaza ko uru ruzinduko ruzaba ari urwa mbere uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika akoreye muri Afurika kuva yatangira inshingano ze mu 2025.

Mu gihe cy’uru rugendo, azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun. Biteganyijwe ko azahura n’abakirisitu benshi ndetse n’abayobozi b’ibi bihugu, mu rwego rwo gushimangira ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. By’umwihariko, uru ruzinduko ruzita ku guteza imbere ibiganiro n’imibanire myiza hagati y’Abakirisitu Gatolika n’Abayisilamu, cyane cyane mu bihugu biganjemo abayoboke b’Idini ya Islam nka Algeria.

Léon XIV yatowe muri Gicurasi 2025 asimbuye Papa Francis witabye Imana muri Mata uwo mwaka. Kuva yatorwa, amaze gukora urugendo rumwe mpuzamahanga aho yasuye Turikiya na Liban mu mpera za 2025. Gahunda ze zigaragaza ko yifuza kwegera abakirisitu bo mu bice bitandukanye by’Isi no gukomeza ubutumwa bwo kwimakaza amahoro n’ubwubahane hagati y’amoko n’amadini.

Afurika ni umwe mu migabane Kiliziya Gatolika ikomeje gutera imbere cyane. Imibare igaragaza ko hafi kimwe cya gatanu cy’Abakirisitu Gatolika ku Isi baba kuri uyu mugabane, mu gihe ku rwego rw’Isi hose Kiliziya ifite abayoboke basaga miliyari imwe na miliyoni magana ane. Ibi bituma Afurika iba ingenzi mu cyerekezo cy’ahazaza h’iyi Kiliziya.

Uru ruzinduko rukurikiye izindi ngendo zakozwe n’abamubanjirije. Mu 2023, Francis yasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, naho mu 2009  Benedigito XVI asura Angola na Cameroun. Ibi bigaragaza ko Afurika ihabwa agaciro gakomeye mu bikorwa by’Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika.

Mu zindi gahunda ateganya muri uyu mwaka, Léon XIV azasura Monaco muri Werurwe 2026, akomereze muri Espagne muri Kamena, ndetse anateganya kuzajya muri Peru mu Ugushyingo 2026, igihugu yakoreyemo umurimo w’ivugabutumwa igihe kirekire mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Muri rusange, uru ruzinduko rutegerejweho gushimangira umubano hagati ya Kiliziya n’abakirisitu bo muri Afurika, no kongera imbaraga mu butumwa bwo kubaka amahoro n’ubwiyunge mu bihugu azasura.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umugore wafashwe amashusho akubita umugabo we yatawe muri yombi

Next Story

“Ntabwo dutanga inkwano iyo umukobwa atari isugi” ! Umukobwa yavugishije benshi

Latest from Iyobokamana

Go toTop