advertising

Advertising

CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko bafunze umugore uherutse kugaragara mu ruhame akubita umugabo we

Umugore wafashwe amashusho akubita umugabo we yatawe muri yombi

by February 26, 2026
3 hours ago

Umugore uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali. Ibi byakurikiye isakara ry’amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mugore amukubita inshyi n’umugeri mu gihe cya nijoro, mu gihe yari ahetse umwana.

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko ibyo byabereye mu Murenge wa Ndera, ahazwi nko ku Mulindi. Nyuma yo kumenya ayo makuru no gukora iperereza, uwo mugore yafashwe ku wa 25 Gashyantare 2026, ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera, aho dosiye ye yatangiye gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Polisi yavuze ko atari yagerageje guhunga, ariko yari amaze iminsi ataboneka ku mugaragaro. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko amakimbirane hagati yabo ashingiye ku bibazo byo mu muryango bijyanye n’umutungo.

Ubuyobozi bwa Polisi bwibukije abaturage ko ihohoterwa ritemewe kandi ko kurwana atari bwo buryo bwo gukemura ibibazo. Abafite amakimbirane basabwa kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe kuyakemura mu nzira zemewe n’amategeko.

CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko bafunze umugore uherutse kugaragara mu ruhame akubita umugabo we

Author

Ads

ad

Previous Story

Sénégal yiyemeje gukaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina

Next Story

Léon XIV agiye kumara iminsi 10 muri Afurika

Latest from Izindi nkuru

Go toTop