advertising

Advertising

Bianca Censori yahaye amahirwe ya Kabiri Kanye West

by February 25, 2026
9 hours ago

Kanye West , Umuraperi mu njyana ya Hip Hop akaba n’umushoramari yagiye mu Gihugu Espanye kwivuza no gushaka ubujyana ku byerekeye ubuzima bwe kugira ngo yongere abone amahirwe ya Kabiri yo gukomeza umubano we n’uwo bivugwa ko ari umugore we Bianca.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo na Daily Mail bikomeje kubitangaza, Bianca Censori yahaye andi mahirwe umugabo we amusaba kujya kwivuza kugira ngo bakomezanye, bikaba bije nyuma y’aho Kanye West agaragariye mu ruhame inshuro nyinshi abangamira Bianca ngo biri no mu byakuruye uwo mwuka wa gatanya hagati yabo.

Abo bombi bagaragaye ku bitaro bya Balance Rehab Majorca Clinic , bizwiho kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe no kubatwa cyane n’ibintu runaka ndetse bikaba bizwi cyane muri Espanye.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko n’amagambo yerekeye Hilter ndetse n’Abayuhudi yavuzwe na Kanye West ari kimwe mu byafashwe nk’imbarutso yo kumugeza kwa muganga kuko yari yuzuye urwango. Mu mwaka washize nk’iki gihe kandi Kanye West yendaga gutandukana na Bianca.

Abo bombi kandi amakuru avuga ko bagiye gushaka abajyanama mu by’urushako kugira ngo babafashe kumenya niba bakomezanya cyangwa niba batandukana burundu nyamara Kanye West we ashaka andi mahirwe nk’uko byakomeje kuvugwa.

Andi makuru ahamya ko Kanye West yagaragaye mu misozi ya Switzerland i Burayi, asa n’uwagaruye ubuyanja nk’uko byemejwe na George Daniels wagize ati:”Wabibona mu maso ye, arasukuye rwose,kandi Bianca aramukunda cyane. Bombi barafashanya , bagasunikana bafashanya kuko baba bifuza kugumana. Mukuri Kanye West ashobora guhura n’ibibazo mu gihe yaba atari kumwe n’urukundo rwe”.

Mu gihe Kanye West yaba yifuje kuba mwiza kuri Censori benshi bemeza ko ari bwo amahirwe y’uko bakomezanya yaba yiyongereye ngo na cyane ko uwo mugore yari yaramaze gufata umwanzuro wo kumusiga burundu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Miss Uwase Raissa Vanessa yibarutse umwana w’imfura

Next Story

Khloé Kardashian yahishuye igihe azagurira umwana we iPhone

Latest from Izindi nkuru

Go toTop