Mu mwaka wa 2026 habayeho guhurirana kudasanzwe mu mateka y’Isi, aho iminsi mikuru itatu ikomeye ku rwego mMpuzamahanga yatangiriye mu masaha atarenga 24. Iyi minsi ni Ramadan ku Bayisilamu, Lent ku Bakirisitu, ndetse na Lunar New Year wizihizwa cyane mu Bihugu byinshi byo muri Aziya y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo y’Uburasirazuba.
Abashakashatsi mu by’imibare n’ikirere bagaragaza ko iri hurirana riheruka kubaho mu 1863 kandi ridateganyijwe kongera kubaho mbere ya 2189, bigaragaza ubudasa bwaryo mu mateka y’ikirere n’umuco w’isi.
Ramadan yatangiye ku mugoroba wo ku ya 17 Gashyantare 2026, aho Abayisilamu batangiye igisibo ku wa 18 Gashyantare kuva mu gitondo. Kuri uwo munsi kandi, Abakirisitu bizihije Ash Wednesday, itangira igihe cya Lent cy’iminsi 40 yo kwiyiriza no kwitegura Pasika. Mu masaha make mbere y’aho, abaturage babarirwa muri za miliyoni muri Aziya bari bamaze kwinjira muri Lunar New Year, umwaka w’Ifarashi mu muco wa zodiac.
Impamvu iryo hurirana rifatwa nk’iridasanzwe ni uko buri munsi mukuru ukurikiza kalendari itandukanye. Ramadan igenwa na kalendari ya Hijri ishingiye ku kwezi, igira iminsi 354 cyangwa 355, bigatuma isubira inyuma ho iminsi 10 kugeza kuri 11 buri mwaka ugereranyije na kalendari ya Gregorian.
Lent yo ibarwa hashingiwe kuri Pasika, igenwa na kalendari y’izuba kandi igahuzwa n’igihe cy’impeshyi.
Lunar New Year yo ikurikiza kalendari ya lunisolar, ihuza ukwezi n’izuba, igahora ihindagurika hagati ya Mutarama wa nyuma na Gashyantare yo hagati. Guhuza ibi bihe bitatu mu gihe gito cyane bisaba guhurirana nanone hagati y’ukwezi n’izuba, ikintu kibaho gake cyane mu mateka y’Isi kuko kigoye.
Mu mateka, guhirirana nkuko biheruka kuvugwa mu 1863, mu gihe Intambara y’Abanyamerika yari igeze hagati, ku butegetsi bwa Perezida Abraham Lincoln. Nubwo amataliki atahuriranye neza nk’uko byagenze muri uyu mwaka wa 2026, hari ubusabane bwabaye hagati y’iyi minsi mikuru. Kuva icyo gihe, nta wundi mwaka wongeye kugaragaramo ihuriro rimeze rityo.
Nubwo ayo madini n’imico bifite inyigisho n’amahame atandukanye, iyi minsi mikuru ihuriye ku nsanganyamatsiko zikomeye zirimo kwiyuburura mu mutima, kwitekerezaho, kwicuza, ubumwe n’urukundo ku bandi. Ramadan ni ukwezi ko kwigomwa no kwegera Imana binyuze mu gisibo, amasengesho n’ibikorwa by’urukundo.
Lent na yo ni igihe cy’amasengesho no kwiyiriza byibutsa Abakirisitu iminsi 40 Yesu yamaze mu butayu. Lunar New Year yo, nubwo ari umuco kuruta uko ari iy’idini, ishimangira ubumwe bw’umuryango, gushimira ibyagezweho no gutangira bundi bushya.
Iri hurirana ryo muri 2026 rifatwa nk’umwanya wihariye uhuza imico n’imyemerere ya za miliyari z’abantu ku Isi. Mu gihe isi ikunze kurangwa n’amacakubiri, kuba ibi bihe byatangiye mu masaha make hagati yabyo byatanze ubutumwa bw’uko nubwo kalendari n’imigenzereze bitandukanye, hari igihe inzira zitandukanye zishobora guhura zigatanga ishusho y’ubumwe bw’ikiremwamuntu. Ni igice cy’amateka kizahora cyibukwa, kandi gishobora kutazongera kubaho mu buzima bw’abenshi bariho uyu munsi.