Benjamin Bennett yameneykanye cyane ubwo yashyiraga ama video kuri youtube aho yabaga yicaye gusa ntakintu ari gukora uretse ku mwenyura akamara amasaha agera kuri 4.
Muri amwe muma video yakora hari nubwo abantu bazaga bakamena inzu ye, gusa ntibimubuze kumwenyura.
Bennett ufashe ama video yose hamwe amaze gukora amaze kurenza amasaha 116, nubwo abenshi bavuga ko video ze ntabusobanuro bufatika cyangwa ubutumwa bwumvikana gusa ntibimubuza kurebwa.
Ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kuzajya akora video zimeze gutyo yasobanuye ko ari ikintu yabonaga internet ibura kandi ntawundi wari kubikora. Kubirena n’imbogamizi agira kuri ubwo buhanzi bwe hakubiyemo kuba abantu benshi bamwibasira kuri murandasi, kugira ibinya mu maguru kubera kwicara igihe kirekire.
Gusa Bennett avuga ko ahira yiteguye guhangana nibyamuca integer byose kuko rimwe na rimwe hari abinjira munzu ngo bamurogoye gusa ntabyiteho.
Umwanditsi: BONHEUR Yves