Advertising

Indwara 5 zikunze kwivugana abatari bake

12/15/24 5:1 AM

Twifashishije amakuru atangwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO), reka turebere hamwe indwara 5 ziza ku isonga mu  kwivugana ubuzima bwa benshi.

  1. Kuri uyu mwanya turahasanga kanseri y’ubuhumekero 

Iyi kanseri ishobora gufata mu muhogo, imiyoboro y’umwuka cyangwa ibihaha.
Iyi kanseri ahanini iterwa n’itabi waba urinywa cyangwa barikunywera iruhande. Inaterwa kandi n’uburozi bwo mu kirere.
Iyi kanseri yihariye 2.9% by’impfu zose.

  1. Ku mwanya wa 4 turahasanga indwara ziterwa na mikorobi

‘infections’ zifata igice cyo hasi cy’inzira y’ubuhumekero aha twavuga bronchite, umusonga, igituntu, n’izindi zifata mu bihaha.
Izi ndwara zikaba zihariye 5.5% by’impfu  zose.

  1. Hano turahasanga indwara za karande zifata ibihaha guhumeka bikaba ikibazo

(COPD-Chronic Obstructive Pulmonary Disease). Aha twavugamo bronchite idakira, bikaba biterwa ahanini no kunywa itabi.
Ku isi yose 5.6% bapfa bazize iyi ndwara. Nubwo nta miti yayo, gusa habaho igabanya ubukana.

  1. Indwara izwi nka stroke

Iyi ndwara ibaho mu gihe nta maraso akibasha kugera mu bwonko. Bikaba biterwa nuko umutsi ujyanamo amaraso wifunze cyangwa wacitse nuko uturemangingo two mu bwonko tugatangira gupfa. Kudakunda kurakara no gutekereza cyane ibyo udafitiye igisubizo ni bumwe mu buryo bwo kuyirinda. Mu bapfa ku isi yose, 11.9% bapfa bazize iyi ndwara.

  1. Ku mwanya wa mbere turahasanga indwara y’umutima

Iyi ndwara ni iterwa nuko imitsi ijyana amaraso mu mutima yafunganye. Bikaba ahanini biterwa n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kugira cholesterol nyinshi no kunywa itabi. Gukora siporo, kugira imirire myiza no kwirinda itabi ni bimwe mu byakurinda iyi ndwara.

Mu mpfu zose yihariye 13.2%.
Ngizo indwara zihitana benshi kurenza izindi.

Itabi riza ku isonga mu guteza ibyago byo kurwara indwara zihitana benshi. Kuryirinda no kwirinda guhumeka umwuka waryo biri mu byafasha kugabanya impfu nyinshi.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Previous Story

Indwara y’ibibari iravurwa igakira neza

Next Story

Ubwoko bwaba Bodi bomuri Ethiopia umugabo w’uburanga agomba kuba afite inda nini

Latest from Ubuzima

Akamaro k’urusenda ku buzima

Urusenda nubwo ruryana cyane, ariko ni rumwe mu birungo bikundwa na benshi kandi byamamaye kuva cyera, ruzwiho gukiza indwara zitandukanye kimwe no kugirira akamaro
Go toTop